Abongereza bagera kuri 80 % bavuga ko byabaye nk’akamenyero ko kuri iyi tariki bakunze guhura n’ibibazo iyo bafashe icyemezo cyo kuva mu ngo zabo.
Mu bantu 2000 bakoreweho ubushakashatsi, basanze 100 ni ukuvuga umwe muri 20 batangaje ko kuri uyu wa Gatanu bazirirwa mu rugo mu rwego rwo kwirinda ibyago. Muri miliyoni 60 z’abantu bakuze bari muri iki gihugu nibura abagera kuri eshatu nta gahunda bafite yo gutembera kuri uyu wa Gatanu.
Mu rwego rwo kubyirinda, abagera kuri 36% bizera ko iyo bambaye amasogisi bita ay’amahirwe bitabageraho, 35% bo bakora ku giti cyangwa bakambara amapantalo, hakaba n’abagendana igiceri bita icy’amahirwe bagera kuri 23% na 22% babusanya intoki ndetse n’amano yabo bafite imyemerere ko batazahura n’ikibazo na kimwe.
Caroline Webb ukora mu Ikompanyi ya Mecca Bingo avuga ko aho kugira ngo hazagire ibibi bibabaho bahitamo kwigumira mu ngo.
Ati “Birasa n’aho kwiyumvamo ko kuwa Gatanu ari umunsi w’ibyago twabyishyizemo, twahisemo kwirirwa mu rugo kugira ngo twirinde impanuka n’ibindi bibi.”
The Mirrror dukesha iyi nkuru ivuga ko igiciro cy’itike y’indege mu Bwongereza kizaba cyagabanutseho hafi ½ kuko abagenzi bafitiye ubwoba uyu munsi ndetse abakozi benshi bamaze gusaba ikiruhuko.
Kugirira ubwoba umunsi wa Gatanu uhura n’itariki ya 13, babihuza n’amateka y’Umunsi Mukuru wa Pasika, aho Yesu / Yezu yicaranye n’intumwa 12 (bose 13) basangira ifunguro rya nyuma.
Mu Bwongereza imyumvire nk’iyi yatangiye guhabwa agaciro cyane nyuma y’ingoma y’Umwamikazi Victoria wayoboye kuva 1837 kugera 1901 ubwo cyari igihe cy’amahoro n’ukwishyira ukizana kw’Abongereza.
Mu 1993 nibwo British Medical Journal yasohoye inkuru ivuga ko kuwa Gatanu ku itariki 13 ari umunsi ugaragaramo impanuka nyinshi mu mihanda.



















TANGA IGITEKEREZO