00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Isi irahura n’ubwirakabiri butari bugaragare i Kigali

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 February 2026 saa 08:44
Yasuwe :

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Gashyantare, ku Isi hari bube ubwirakabiri bwa mbere bw’umwaka wa 2026.

Ubu bwirakabiri buri mu cyiciro cya ‘solar eclipse’. Bubaho igihe Ukwezi kugiye hagati y’Isi n’Izuba, bigatuma imirasire y’Izuba itagera ku Isi uko bikwiriye. Ibi bituma ku Isi habaho igisa n’umwijima.

Biteganyijwe ko ubu bwirakabiri buri bubonwe gusa na 2% by’abatuye Isi.

Mu bihugu biri bubone ubu bwirakabiri harimo ibyo mu gice cya Antarctica, Afurika y’Epfo n’ibyo muri Amerika y’Amajyepfo birimo Argentine na Chili.

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ibijyanye n’isanzure, cyatangaje ko hamwe mu ho ubu bwirakabiri butari bugaragare harimo n’i Kigali, ndetse n’ibindi bice byinshi bya Afurika y’Iburasirazuba.

Ubwirakabiri nk’ubu bwaherukaga mu 2024.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages