Hari igihe rero umwuka winjira mu gicamakoma wihuse ntukomeze ngo winjire mu bihaha bigatuma inzira inyuramo amajwi ya glottis yifunga. Nubwo ukomeza guhumeka undi mwuka, wa mwuka winjiye utunguranye uhagama mu muhogo ntubashe kwinjira mu bihaha ukazajya uzamuka ugakubita ku nzira y’ijwi ari na byo bituma hasohoka ka kajwi uvuza iyo uri gusepfura.
Ibyo nanone bishobora guterwa n’uko haba hari ikintu gihubaganyije imitsi y’igicamakoma, nk’iyo ibyo kurya binyuze mu nzira y’umwuka.
Bimwe mu bintu bishobora gukubaganya iyo mitsi bigatuma usepfura, hakubiyemo kugira umururumba ukamira ibiryo byinshi icyarimwe, kurya ibintu ibirimo ibirungo byinshi nk’urusenda n’ibindi biryana cyangwa byokera, kunywa inzoga, kunywa amazi akonje bikabije, kunywa ibinyobwa birimo umwuka wa carbone mwinshi (coca cola, sprite n’ibindi), kurya amafunguro ashushye cyangwa akonje cyane, impinduka zitunguranye z’ubuhehere cyangwa ubushyuhe bw’ikirere, kumira umwuka mu gihe urimo gukanjakanja shikarete, kunywa itabi, gusohoka mu kinya nyuma yo kubagwa, gushiguka no kugira imihangayiko, kumira umwuka mu buryo butunguranye ukanyura aho utagomba kunyura cyangwa hakagira ikiribwa kiyobera mu nzira y’umwuka n’ibindi.
Nonese wakora iki ngo wivure isepfu? Hari ibintu byinshi ushobora gukora. Ushobora kwinjiza umwuka mwinshi maze ukawufunga nk’amasegonda 20 warangiza ukawurekura gake gake, ukarigata isukari, vinegre, cyangwa ukarya agace k’indimu, ushobora no guca bugufi ukicara, amavi agasa n’arimo gukanda mu gituza cyangwa ukunama ugakoza ibiganza ku mano ukamara akanya.
Nanone ushobora kumara akanya uhumekera mu ishashi, ubwo sinzi aho uzayikura kuko twayaciye, gusaba umuntu akagukirigita, ugakurura isonga y’ururimi gake gake, cyangwa ugasoma ku mazi gake gake. Iyo ibi byose bitagize icyo bitanga ugakomeza gusepfura, Ibyiza ni ukujya kwa muganga bakakureberamo.
Wari ubizi ko hari abantu bagira isepfu idashira imara amezi cyangwa imyaka?
Ibi bibaho gake ariko iyo bibaye, bishobora kubangamira ubuzima bw’umuntu cyane.
Mu buryo busanzwe, isepfu imara iminota mike, igashira yonyine cyangwa ukoresheje ubumenyi busanzwe bwo kuyivura.
Ariko iyo irengeje amasaha 48, abaganga bayita persistent hiccups. Iyo irengeje iminsi 60, bayita intractable hiccups cyangwa isepfu idashira, kandi iba ishobora kuba ikimenyetso cy’uburwayi bukomeye.
Ibyo bishobora guterwa n’indwara zifata ubwonko nk’imbasa na stroke, kwangirika k’igice cy’imyakura, indwara z’umutima, kwangirika kw’impyiko, indwara z’inyama zo mu nda (nk’igifu cyangwa umwijima), ibibazo byo kubagwa cyangwa gukomereka mu gituza n’ibindi.
Hari umuntu wamenyekanye mu mateka witwa Charles Osborne, wagize isepfu imyaka 68 yose! Niwe ufite agahigo mu gitabo cya Guinness World Records.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!