00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Irangi ryo mu cyumba bararamo rigira uruhare mu gusinzira

Yanditswe na

Umurerwa Emma-Marie

Kuya 17 May 2013 saa 05:26
Yasuwe :

Abashakashatsi n’abajyanama ku bijyanye no gusinzira batangaza ko ibara ry’iryangi risize mu cyumba cyo kuraramo rigira uruhare mu gutuma umuntu asinzira neza cyangwa nabi.
Amakuru dukesha DailyMail aravuga ko kugira ijoro ryiza ukabona ibitotsi ari ingenzi mu buzima bw’umuntu. Bikaba ari ngombwa kumenya icyatuma bigenda gutyo.
Chris Idzikowski, inzobere akaba n’umujyanama mu bijyanye no gusinzira, yahamije ko ibara ry’icyumba rigira uruhare runini mu gutuma umuntu asinzira neza, bitewe (…)

Abashakashatsi n’abajyanama ku bijyanye no gusinzira batangaza ko ibara ry’iryangi risize mu cyumba cyo kuraramo rigira uruhare mu gutuma umuntu asinzira neza cyangwa nabi.

Amakuru dukesha DailyMail aravuga ko kugira ijoro ryiza ukabona ibitotsi ari ingenzi mu buzima bw’umuntu. Bikaba ari ngombwa kumenya icyatuma bigenda gutyo.

Chris Idzikowski, inzobere akaba n’umujyanama mu bijyanye no gusinzira, yahamije ko ibara ry’icyumba rigira uruhare runini mu gutuma umuntu asinzira neza, bitewe n’urumuri iryo bara ritanga.

Mu bushakashatsi bwakozwe n’Abongereza bukorewe ahantu hagera ku 2,000 hari amacumbi y’abantu bwagaragaje ko abantu baryama mu cyumba gisizemo irangi ry’ubururu basinzira neza amasaha agera ku munani ku ijoro. Naho icyumba gisizemo irangi ry’umuhondo nubwo gikanga abana bato, abantu bakuru bagisinziriramo neza.

Ngo si byiza gusiga irangi rya shokora mu cyumba cyo kuraramo, kuko ryongera umunaniro ukiryamyemo, bigatuma asinzira igihe gito.

Mu cyumba gisizemo irangi ry'ubururu ni kimwe mu bivugwa ko umuntu asinziriramo neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages