Hangover si ijambo rishya ku bakunzi b’agatama, kuko uwo bitabayeho rimwe byamubayeho kabiri, gatatu cyangwa kenshi.
Uzumva umutwe ukurya, inda yafatanye n’umugongo, isesemi ibe yose cyangwa amaso arerembure nk’indembe, atari uko wasinze ahubwo kuko hashize umwanya munini wasinze.
Hari abavuga ko hangover ikizwa n’izindi nzoga [bamwe bavuga ko inzoga zivurwa n’izindi], abandi bakayoboka umufa ushyushye, abo byanze bakiyahuza amazi ngo bongere kugarura ubuyanja.
Inzobere rero zarabisuzumye, zisanga uko inzoga ihenduka ariko ubukana bwayo bwo gutera hangover bwiyongera.
David Nutt wigisha muri Imperial College of London, yabwiye Bloomberg ko "Abantu banywa inzoga nyinshi kuko zihendutse, ariko biragoye kubona uwasinze yaguze icupa rye ibihumbi 200 Frw".
Nutt avuga ko hejuru yo kuba inzoga zihendutse zigukurura ukazinywa ku bwinshi ntacyo wikanga, ngo buriya inzoga ihenze iba yakorewe byinshi mu rwengero harimo no kuyiyungurura, ibitepfu n’ibindi bidakenewe byose bikavamo.
Siko bigenda ku nzoga zihendutse rero, hari ibisigaramo nk’impiza ku banyweye amarwa cyangwa imbetezi ku bigeze gusogongera urwagwa.
Umwarimu w’ubuvuzi muri Wake Forest University, Laura Veach, yavuze ko ibyo bisigazwa bigira uruhare mu kongera hangover.
Yavuze ko inzoga iyungururwa cyane biyigabanyiriza ibyago byo gutera hangover uwayinyoye akayihamya.
Yagize ati "Inzobere zemeza ko inzoga zihendutse akenshi ziba zitayunguruwe neza, bigatuma hari ibitepfu bimanukira mu nkuru ari nabyo byongera hangover.”
Nubwo bimeze bityo, hasabwe ubundi bushakashatsi bwisumbuye kugira ngo harebwe isano iri hagati y’inzoga zihendutse na hangover.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!