00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inyubako yabereyemo ubukwe bwa Taylor Swift na Travis Kelce yishyuwe ibihumbi 160$

Yanditswe na Gilbert Ukwizagira
Kuya 13 July 2026 saa 02:00
Yasuwe :

Umuhanzi w’Umunyamerika Taylor Swift yishyuye Umujyi wa New York arenga miliyoni 234 RWF (asaga 160.000$) yo kugira ngo ahabwe uburenganzira bwo gukorera ubukwe mu n’umugabo we, Travis Kelce, muri Madison Square Garden.

Ni ubukwe bwagizwe ibanga rikomeye cyane kuva mu mezi atatu bwateguwe kugeza ku munsi w’ibirori nyirizina. Bwabereye mu nyubako ya Madison Square Garden ku wa 3 Nyakanga 2026.

Ibyayashowe mu mutekano wabwo byatangajwe na Meya w’uyu mujyi, Zohran Mamdani.

Ati "Taylor Swift yari yaramaze kwishyura ikiguzi cy’arenga 160.000$ kuri biriya birori n’umutekano wabyo”.

Ubusanzwe, iyi nyubako bwabereyemo ni iya sosiyete yigenga, yitwa ’Madison Square Garden Entertainment Crop’, ariko imikorere n’imikoreshereze yayo igenwa n’Inana y’Ubuyobozi bw’Umujyi wa New York cyane ko uyitera inkunga mu buryo bwihariye.

Meya Mamdani yakomeje avuga ko Taylor Swift yishyuye aya mafaranga mbere y’iminsi kugira ngo ubukwe buberemo. Nyuma yo kwishyura aya mafaranga, Taylor Swift yahise yemererwa ibintu bitandukanye birimo n’uruhushya rwo gufungisha imihanda y’uyu mujyi inyura hafi y’aho bwabereye.

Yakomeje agaragaza ko inzego z’umutekano zamufashije kuyobora indi nzira abagombaga kunyura muri iyo mihanda. Polisi ya New York yoherejeyo abapolisi benshi cyane kugira ngo bacunge umutekano wo mu nyubako bwabereyemo.

Nta mafoto cyangwa amashusho byari byemewe kuhafatirwa. Amakuru avuga ko n’aba bapolisi bahacungaga umutekano batari bemerewe kuba bahari bafite ibikoresho by’ikoranabuhanga byabemerera gufata ayo mashusho.

Ubu bukwe bwitabiriwe n’amagana y’ibyamamare, abakinnyi b’umupira, inshuti za hafi ndetse n’abo mu miryango yabo. Meya Mamdani avuga ko byatumye ubu bukwe buba ibirori byanditse amateka muri iki kiragano.

Ni ubukwe bwahuriranye n’ibindi birori bikomeye bitandukanye i New York mu mpeshyi ya 2026. Ibyo ni shampiyona y’umukino wa Basket yakiriwe n’ikipe ya New York Knicks bwa mbere mu myaka 53 ishize, imikino y’Igikombe cy’Isi cya 2026 ndetse n’ibirori by’isabukuru y’imyaka 250 ishize igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kibonye ubwigenge.

Inyubako yabereyemo ubukwe bwa Taylor Swift yakodeshejwe ibihumbi 160$

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages