Ni amakuru Uganda Airlines yatangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Mata 2026. Indege yagonzwe n’inyoni ni iyavaga mu Mujyi wa Johannesburg muri Afurika y’Epfo yerekeza Entebbe.
Iyi mpanuka yabaye nyuma y’iminota 45 iyi ndege ihagurutse ku kibuga. Yangije kimwe mu birahure byayo.
Nyuma yo kubona ibibaye, abapilote basubiye ku kibuga cy’indege cya OR Tambo International Airport bari bahagurutseho, indege ibasha kuhagera amahoro.
Abagenzi n’abakozi bari muri iyi ndege nta n’umwe wagize ikibazo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!