00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inyogosho 10 z’abasore zigezweho muri iyi minsi (Amafoto)

Yanditswe na Uwase Divine
Kuya 6 February 2022 saa 11:30
Yasuwe :

Kugaragara neza ni ishema rya buri wese, yaba abakobwa cyangwa abahungu. Icyakora bigira ikiguzi, kuko bisaba kwiyitaho kugira ngo umuntu abe asa neza. Kimwe mu bintu bishobora gutuma ufatwa nk’umuntu usa neza, ni uko ugira inyogosho nziza.

Inyogosho ishobora guterwa n’ibintu bitandukanye, birimo imiterere y’umutwe, ingano n’ubwoko bw’umusatsi, ubuhanga bw’umwogoshi, igiciro cyo kwita ku musatsi n’ibindi bitandukanye.

Muri iyi nkuru, tugiye kugaruka ku bwoko bw’inyogosho zitandukanye zigezweho muri iyi minsi.

Man bun: Ni inyogosho y’abagabo aho umusatsi wo hejuru ukura cyane, ariko ku mpande ukahogosha, cyangwa ukarekeraho umusatsi ariko mucye ugereranyije n’uwo hejuru.

Ku rundi ruhande, uyu musatsi wo hejuru urawufunga. Iyi nyogosho ikunze kogoshwa n’abasore bakiri bato ariko muri iyi minsi isigaye inakoreshwa n’abakobwa.

Iyi nyogosho yakomotse mu Bushinwa ahagana muri 200 mbere y’Ivuka rya Yesu.

Man bun ni inyogosho igezweho muri iyi minsi

Drop fade: Imiterere y’iyi nyogosho ishingiye ku kuba umusatsi ugenda wiyongera uko ugana hejuru. Umusatsi wo ku mpande hafi y’ugutwi uba ari muke cyane cyangwa utariho, uko umusatsi uzamuka ku mutwe ukarushaho kwiyongera, byagera ku mutwe hejuru umusatsi ukaba wamaze kuba mwinshi.

Iyi nyogosho yakomotse mu Ngabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahagana mu 1940 na 1950.

Drop fade ni inyogosho ikunzwe n'urubyiruko muri rusange

Cornrows: Ubusanzwe Cornrows yari ibisuko bikoreshwa cyane n’abagore n’abakobwa, ariko muri iyi minsi abasore basigaye babikoresha cyane. Imiterere yayo ni uko umuntu akuza umusatsi mwinshi uhagije, ubundi ugasukwa mu buryo butandukanye, ibisuko bikaryamishwa ku mutwe cyangwa bikaba biriho bisa nk’ibidafashe.

Ku mpande z’umutwe nta musatsi ugomba kuba uhari, cyangwa waba uhari ukaba ari muke, ndetse rimwe na rimwe nawo ukaba usutse.

Iyi nyogosho cyangwa ubwoko bw’ibisuko ifite amateka maremare kuko yakoreshwaga ku Mugabane wa Afurika mu bihe by’ubukoloni, aho yari nk’ikirango cy’umuntu. Inyogosho nk’iyi yashoboraga kwerekana niba umuntu ari umukire, ingaragu n’ibindi.

Abagabo bo muri Afurika batangiye kuyikoresha cyane ahagana mu Kinyejana cya 19, itangirira muri Ethiopia ariko iza kugenda yagurwa mu myaka yakurikiyeho.

Izina ryayo zisobanura imirongo miremire y’ibisheke n’ibigori yabaga yahinzwe n’Abirabura mu bihe by’ubucakara. Imiterere y’imirongo iryamye ku mutwe w’umuntu nayo isobanuye iyo mirongo yahingwaga n’Abirabura.

Cornrows ishobora kuba ifite umusatsi uryamye ku mutwe
Cornrows ishobora no gukorwa mu gihe umusatsi utaryamye ku mutwe, ariko usa nk'udafasheho

Sponge twists: Ni inyogosho ikunzwe cyane n’urubyiruko, aho ukuza umusatsi wo hejuru cyane mu gihe umusatsi wo ku mpande z’umutwe uwogosha. Nyuma umusatsi wo hejuru urawukaraga ukoresheje agakoresho ka ‘eponge’ ari naho iyi nyogosho ikura izina ryayo.

Uretse abahungu, iyi nyogosho iri gukoreshwa cyane n’abakobwa cyangwa abagore muri iyi minsi.

Sponge twists ni inyogosho ituma umusatsi wo hejuru ukaragwa

Wave with medium fade: Ni inyogosho irimo imirongo myinshi aho umusatsi wo hejuru ushobora kuba uruta uwo hasi cyangwa impande zose ziringaniye. Iyi mirongo iza mu musatsi binyuze mu kuwusokoza cyane kuva ukuri muke kandi ukajya ubikora igihe kirekire, birangira iyo mirongo ije mu mutwe. Ushobora kwifashisha uburoso mu gihe cyo kuwusokoza.

Wave with medium fade ni inyogosho y'aho umusatsi uba urimo imirongo

Dreadlocks with bald fade: Aha usanga umuntu afite imisatsi izwi nka ‘dreadlocks’, ubundi ku mpande hakaba hari umusatsi usanzwe muke, ushobora gusokozwa n’agasokozo gasanzwe cyangwa uburoso. Kimwe n’izindi nyogosho nyinshi, iyi nayo ifite inkomoko muri Afurika.

Dreadlocks with bald fade ni inyogosho ifite inkomoko muri Afurika

Professional haircut: Ni inyogosho bivugwa ko yiyubashye kuko idasaba byinshi. Ikunze kugirwa n’abagabo bakuze, abacuruzi bakomeye, ababyeyi cyangwa abantu bakora mu biro. Umusatsi ntabwo uba ari mwinshi cyane, ahubwo uba uringaniye cyangwa uwo hejuru uruta uwo ku mpande ariko gake.

Professional hair style ni inyogosho ikunzwe gukoreshwa n'abantu bakuru

Short undercut: Imiterere y’iyi nyogosho ni uko umusatsi wo ku ruhande uwumaraho, ubundi ugasigaho umusatsi mwinshi wo hejuru. Iyi nyogosho ikundwa cyane n’urubyiruko.

Short undercut ni inyogosho ikunzwe cyane n'abiganjem urubyiruko, aho umusatsi wo ku ruhande umarwaho

Fade haircut with beard: Imiterere y’iyi nyogosho ni uko Umusatsi wo hejuru uba ari mwinshi ariko hasi ukaba muke, mu gihe ku rundi ruhande, ubwanwa bwo buba ari bwinshi. Iyi nyogosho ikundwa n’abantu bakuze kandi bafite ubwanwa bwinshi.

Fade haircut with beard ni inyogosho ikunzwe n'abantu bafite ubwanwa bwinshi

Uniform Buzz Cut: iyi ni inyogosho y’aho umuntu yogosha umusatsi wose akawumaraho, agashobora kuba yasigaho umusatsi muke.

Uniform Buzz Cut ikunze gukoreshwa n'abantu bakuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages