Muri Werurwe 2024 indege yo mu bwoko bwa Boeing 787 yabaye nk’inyerera mu kirere bitewe n’uko intebe y’umupilote yavuye mu mwanya wayo, bituma atabasha kugenzura neza indege bihungabanya abagenzi basaga 50.
Iyi mpanuka yabaye ku ndege yo mu bwoko bwa Boeing 787 ya sosiyete itwara abantu n’ibintu mu kirere, Latam Airlines, yavaga Sydney muri Australia yerekeza Auckland muri Nouvelle-Zélande.
Nyuma y’iyi mpanuka ikigo cya Boeing cyagejeje kuri FAA raporo zindi z’impanuka enye zifitanye isano n’intebe z’abapilote mu ndege za Boeing.
Itegeko ryo gusuzuma izi ndege ryatanzwe, rivuga ko hagomba gukorwa isuzuma ku ndege 158 zo mu bwoko bwa Boeing 787 Dreamliner zibaruwe muri Amerika ndetse n’izindi 737 zo hirya no hino ku isi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!