00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intanga z’umuntu umwe zavuyemo abana 53, zikomeje guteza ibibazo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 September 2026 saa 01:17
Yasuwe :

Intanga z’umugabo ukomoka muri Danemark zatanzwe mu myaka ya 1990 zakoreshejwe mu gufasha abagore kubyara, zivamo abana 53 mu Bubiligi, mbere y’uko bigaragara ko uwo mugabo yari afite ikibazo gishobora gushyira ubuzima mu kaga.

Iperereza ryagaragaje ko izo ntanga zakoreshejwe mu bigo 12 bifasha abashaka kubyara mu Bubiligi, zivamo abana 53 babyawe n’abagore 39 batandukanye.

Umuyobozi Mukuru wa Cryos, ikigo gikomeye kibika intanga muri Danemark, Ole Schou, yavuze ko izo ntanga zatanzwe “mu myaka ya 1990”.

Yasobanuye kandi ko mbere ya 2007 mu Bubiligi nta mubare ntarengwa wari warashyizweho w’abana bashoboraga kuvuka ku ntanga z’umuntu umwe.

Icyakora, amakuru y’Ikigo cy’u Bubiligi gishinzwe imiti n’ibikomoka ku buzima agaragaza ko nibura bamwe muri abo bana 53 babyawe nyuma ya 2007. Kugeza ubu ntiharamenyekana igihe nyacyo izo ntanga zamaze zikoreshwa cyangwa niba zarabitswe igihe kirekire muri Cryos cyangwa mu bigo byari byaraziguze.

Nyuma yo kubona amakuru ku kibazo cy’uturemangingo cyagaragaye kuri uwo mugabo, hashyizweho uburyo bwo kuburira abantu ku kaga gashobora guterwa n’intanga zatanzwe.

Ikoreshwa ry’izo ntanga ryahise rihagarikwa mu Bubiligi mu mpera za Nyakanga 2026.

Byanagaragaye ko izo ntanga zari zaroherejwe mu bindi bihugu 22 byo mu Burayi no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Izi ntanga zabitswe mu kigo cyitwa Cryos, byaje kugaragara ko zifite ikibazo cy'uturemangingo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages