Trump yabivuze nyuma y’uko hari hashize iminsi atumvikana na Papa Leon IV ku ntambara Amerika yagabye muri Iran.
Trump yavuze ko Papa ari gushyira mu kaga abayoboke b’idini gatolika.
Ati “ Ndatekereza ko [Papa] ari gushyira mu byago Abanyagatolika benshi n’abantu benshi muri rusange. Ariko ndatekereza ko ubwo ari Papa yumva ko nta kibazo kuba Iran yatunga intwaro za Nucleaire.”
Reuters yanditse ko Papa Leon XIV atigeze avuga ko Iran ikwiye kugira intwaro za nucleaire ahubwo yagaragaje ko adashyigikiye intambara yo muri Iran.
Papa yasubije Trump ko we aba abwiriza inkuru nziza y’amahoro kandi abantu baba bafite uburenganzira bwo kunenga ibyo avuga.
Ati “Ubutumwa bw’idini ni ukwigisha Inkuru Nziza. Niba umuntu ashaka kunenga kubera ko gusa nigishije Inkuru Niza, nkwiye kumvwa kubera agaciro k’Ijambo ry’Imana.”
Papa Leon XIV yahakanye ibyavuzwe na Trump ibyo kuba yashyigikiye ko Iran ikwiye gutunga intwaro za nucleaire.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!