Nyuma y’igihe kirekire iki gihanga cyarabaye amayobera, abashakashatsi bashoboye gupima iryinyo ryacyo bifashishije utunyangingo ndangasano (ADN), basanga ari icy’umwe mu bantu babayeho mu myaka myinshi ishize bari bazwi nka ‘Denisovans’.
Umushakashatsi ku mibereho y’ikiremwamuntu, Dr. Qiaomei Fu, ukorera mu kigo cy’u Bushinwa gishinzwe guteza imbere siyansi, ni we wayoboye itsinda ryakoze ubu bushakashatsi.
Dr. Fu yari yaragerageje gufata ibipimo bya ADN mu bice by’amagufwa y’iki gihanga ariko ntiyabonye igisubizo. Yigiriye inama yo guhindura umuvuno, afatira ku bice bigize iryinyo.
Mu 2010 ni bwo byamenyekanye ko ku Isi habayeho abantu bo mu bwoko bwa Denisovans. Ni igisubizo cyavuye mu isuzuma ry’igufwa ry’urutoki rw’umukobwa wabaga mu buvumo bwa Denisova mu ntara ya Siberia mu Burusiya, mu myaka ibihumbi 66.000 ishize.
Nubwo nta ruhare rutaziguye yagize muri ubu bushakashatsi, umushakashatsi muri Kaminuza ya Toronto muri Canada, Dr. Bence Viola, yagaragaje ko ibyavuye muri iri suzuma bigiye gutuma hamenyekana byinshi ku miterere y’abantu bo hambere.
Dr. Bence yagize ati “Ibi biranejeje cyane. Kuva [Denisovans] bavumburwa mu 2010, twari tubizi ko hari abandi bakurambere bacu baganiraga na bo, ariko nta gitekerezo twari dufite cy’uko bari basa.”
Bikekwa ko nubwo inkuru y’iki gihanga yamenyekanye mu 2018, cyaravumbuwe n’umukozi wo ku muhanda wa gari ya moshi w’Umushinwa mu 1933 ubwo u Bushinwa bwagenzurwaga n’u Buyapani.
Uyu mukozi ntabwo yari azi umwihariko w’iki gihanga, ariko yakekaga ko gishobora kuba gifite agaciro, yigira inama yo kukibika mu ndiba y’umwobo uri hafi y’umujyi wa Harbin mu ntara ya Heilongjiang.
Uyu mushinwa yahishuye iki gihanga ari hafi gupfa. Umuryango we ni wo wagiye kugikura muri uyu mwobo mu 2018, ugishyikiriza ubuyobozi bwa Kaminuza ya Hebei GEO.
Abashakashatsi bahise baha iki gihanga izina “Homo Longi” cyangwa ‘Dragon Man’. Cyitiriwe umugezi wa ‘Black Dragon’ uri ku mupaka w’u Bushinwa n’u Burusiya.
Icyo bemezaga ni uko iki gihanga kitari icy’abantu bivugwa ko bakomoka ku nguge (Homo Sapiens) cyangwa se ‘Neanderthals’, gusa ntabwo bari bakemeje ubundi bwoko bw’ikiremwamuntu bwahuzaga isano na cyo.
Hashingiwe kuri ubu bushakashatsi, byemejwe bidasubirwaho ko abantu bo mu bwoko bwa Denisovans bagiraga imitwe minini. Banatekereza ko bari bafite ubwonko buruta ubw’abo muri iki gihe ku rugero rwa 7%.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!