Baba abana, abagore ndetse n’abandi bantu bakuru batuye muri ako gace, babaho bambaye ubusa iminsi yose atari uko babuze ubushobozi bwo kugura imyambaro, ahubwo bo mu muco wabo ni uko babyizera ko umuntu agomba kubaho.
Aka gace kavumbuwe mu 1929 na Charles Macaskie n’umugore we Dorothy Macaskie, ubwo bavaga mu Mujyi wa Londres bakajya kugaturamo.
Kari kagizwe n’ishyamba gusa, bahaba igihe kinini batuye mu ihema bahubatse.
Nyuma bagiye bahasangwa n’abandi bantu batandukanye mu mpera z’icyumweru barimo n’inshuti zabo, bakahagirira ibihe byiza by’imyidagaduro ariko kenshi bakaba bambaye ubusa.
Nyuma baje kuhasangwa n’abandi baturage, bakomeza kubaho muri ubwo buzima kandi ntibaterwa ipfunwe na bwo.
Iyo nkambi yabo bayise Green Monastery ndetse n’ahantu ho gukinira (Spielplatz).
Igitangaje kuri ako gace nk’uko Ikinyamakuru Mirror.com kibitangaza, ni uko katagerwamo n’abagatuye gusa, ahubwo n’abagatangarira baturutse mu bice byo hirya no hino ku Isi bajya kugasura, ariko ba nyir’ubwambure ugasanga ntacyo bibabwiye kuba basurwa n’abantu bambaye ariko bagasanga bo bambaye ubusa.
Ikindi kinyamakuru cya Berkshire Live kigaragaza ko kugeza ubu abantu 50 ari bo bakoze imbibi zabo bakabaho nk’urugo rumwe, bagakomeza kwiberaho mu buzima bwo kwambara ubusa.
Ntabwo aka gace gatuwe n’abakene nk’uko bamwe mu batakazi babitekereza, kuko iyo uhageze uhasanga inzu z’imiturirwa, urubari tugezweho ndetse n’ikoranabuhanga rirahari.
Abahasura bafata amafoto n’amashusho y’abahatuye, ugasanga ntacyo bibwiye ba nyirayo kuko bo bizera ko uko babaho bambaye ubusa ari ko bagomba kubaho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!