00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingaruka zo gusasa uburiri mu gitondo ukibyuka

Yanditswe na Migabo Panthera
Kuya 20 February 2026 saa 07:31
Yasuwe :

Buriya n’iyo waba uri ingaragu, ntabwo ujya urara wenyine. Kuri buri matera haba hariho udukoko twitwa dust mites turi hagati y’ibihumbi ijana na miliyoni icumi.

Niba ufite umusego umaze imyaka ibiri, nibura icumi ku ijana by’ibiro byawo bigizwe n’udukoko hamwe n’umwanda watwo. Kwa kundi uba wigaragura, uba uri kwigaragura mu ma miliyoni y’udukoko.

Utu dukoko dutungwa n’ibyunzwe cyangwa ibyuya ubira iyo uryamye, dushobora kugukururira indwara ya asthma kandi ugafungana amazuru.

Biratangaje ko ubushakashatsi bugaragaza ko abantu benshi badakomora asthma ku babyeyi, ahubwo bayiterwa n’uburiri bwabo. Ubwo rero iyo uzindutse usasa uburiri bwawe, uba uri gufungirana ibyo byunzwe ntibyume kandi ugatuma utwo dukoko turushaho kugira ubuzima bwiza.

Iyo utegereje amasaha ari hagati y’abiri n’atatu mbere yo gusasa, bituma umwuka winjira maze icyuya cyawe kikuma kandi bikagabanya umubare w’udukoko tuba mu buriri bwawe. Na none uba ugomba kumesa amashuka yawe n’imisego nibura rimwe mu cyumweru cyangwa mu minsi itatu.

Iyo umuntu abyutse agahita asasa ako kanya bituma udukoko turi mu buriri dukomeza kororoka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages