Umubare munini w’abakoresha Laptop, ni abayikoresha iteretse ku bibero cyane iyo bari mu ngo cyangwa ahandi badafite aho yagenewe guterekwa.
Umwarimu w’ibijyanye n’indwara z’uruhu muri Kaminuza yo muri Cleveland, Neil Korman, avuga ko iyo umuntu yiteretseho laptop umwanya munini, bishobora kumwangiriza uruhu cyane cyane ku bagore, bikaba byanabaviramo uburwayi buhoraho bw’uruhu ‘Erysipelas’, buterwa n’ubushyuhe bwayo.
Ubu burwayi butuma uruhu ruhindura ibara rukaba umutuku cyane cyane aho iyo mudasobwa yari iteretse.
Ikinyamakuru The Verge kivuga ko umugore adakwiye kugira impungenge ku iyangirika ry’uburumbuke bwe kuko intanga ngore ziba imbere mu mubiri aho ubushyuhe bwa laptop butagera.
Ku ruhande rw’abagabo, kwiterekaho laptop ku bibero byica amasohoro kuko ubushyuhe bwa laptop butwika umubiri witwa “scrotum” ubamo udusabo tw’intanga ngabo, ibi bigatuma uturemangingo tuba mu masohoro y’umugabo na two twangirika.
Inzobere mu buvuzi bw’indwara zifata urwungano rw’inkari akaba n’umwarimu muri Kaminuza ya Stanford, Michael Eisenberg, na we avuga ko ubushyuhe bwa laptop bushobora kwangiza uburumbuke bw’abagabo ariko ku rugero ruto.
Gukoresha laptop iteretse ku bibero bishobora kandi gutera kanseri y’uruhu n’ubwo bidakunze kubaho.
Ibikoresho by’ikoranabuhanga nka telefoni, laptop n’ibindi, bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’umuntu kuko imikorere y’umubiri na yo ifite aho ihurira n’amashanyarazi.



















TANGA IGITEKEREZO