Mu 1968 ubwo impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu Martin Luther King Jr. yicwaga, byababaje cyane Jane Elliott, umwarimukazi wigishaga mu wa gatatu w’amashuri abanza, bituma agira igitekerezo cyo gufasha abanyeshuri be kumenya ingaruka z’ivangura.
Kubera ko yigishaga mu ishuri ry’abana b’abazungu gusa, yafashe abanyeshuri be abacamo ibice bibiri agendeye ku ibara ry’imboni z’amaso yabo, ashyira abafite imboni z’ubururu ukwabo n’abafite imboni z’ikigina ukwabo, maze ababwira ko abafite imboni z’ubururu ari bo banyeshuri beza b’abanyabwenge, mu gihe abafite imboni z’ikigina ari abanyeshuri babi kandi b’abaswa.
Mu mizo ya mbere, abanyeshuri bafite imboni z’ikigina batangiye gutsindwa no kwitakariza icyizere. Abanyeshuri bafite imboni z’ubururu batangiye kwiremamo udutsiko no kwitandukanya n’inshuti zabo zifite imboni z’ikigina, kandi batangira kubagirira urwikekwe.
Nyuma y’aho Jane yarahinduye ababwira ko yababeshye, ahubwo abanyeshuri bafite imboni z’ikigina ari bo beza kandi bazi ubwenge, mu gihe abafite iz’ubururu ari bo baswa. Mu minsi mike gusa, ikibuga cyari cyamaze kwicurika, abanyeshuri bafite imboni z’ikigina bongera gutsinda mu ishuri no kwigirira icyizere, mu gihe abafite imboni z’ubururu batangiye gutsindwa no kwitakariza icyizere.
Ibi byeretse Jane ko ivangura n’amacakubiri bitagira ingaruka ku buryo tubonamo abandi gusa, ahubwo anagira ingaruka ku buryo twibonamo ubwacu. Icyamutangaje kurushaho ni ukuntu abanyeshuri bakorewe ivangura banze kongera kwemera ko bagenzi babo bitwa abaswa, kuko bari bazi uko bibabaza.
Iyo umwana akuze abwirwa ko ubwoko bwe cyangwa imiterere y’umubiri we bifite aho bihuriye n’imitekerereze hamwe n’imyitwarire ye, bituma yumva ko adafite agaciro kandi nta kintu ashobora kugeraho cyangwa akigirira icyizere kidafite aho gishingiye aho gukora cyane ngo yiteze imbere.
Iyo uwo mwana amaze gukura, hari igihe ashyira iyo myumvire mu bana be maze ivangura rikaba uruhererekane mu bisekuru. Akenshi tuba twumva ivangura ntacyo ritwaye kugeza igihe ari twe rikorewe, maze tukumva uburemere bwaryo.
Nk’uko byagaragajwe n’umwanditsi w’Umunyamerika Joy Angela DeGruy, wakoze ubushakashatsi ku ngaruka z’ubucakara ku Banyamerika b’abirabura, abahuye n’ivangura mu bwana bwabo bagorwa cyane no kugenzura amarangamutima yabo hamwe no kubana n’abandi, kandi bakarwara imihangayiko ishobora kubaviramo agahinda gakabije no kwishora mu biyobyabwenge.
Iyo ni yo mpamvu ari ngombwa cyane kwigisha abana icyo ivangura ari cyo, kandi ukabafasha gutahura amagambo arimo amacakubiri. Na none baba bakeneye kwiga amateka agaragaza ingaruka z’ivangura kugira ngo birinde imyumvire ishobora gutuma ayo mateka yisubiramo. Baba bagomba kwiga kwishyira mu mwanya w’abandi no kubaha bagenzi babo, kandi bakiga kugira impuhwe no kubabarira.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!