Mu itangazo Southwest Airlines yahaye ikinyamakuru People, yavuze ko ibi byabaye ku wa 25 Gicurasi 2025.
Umwe mu bagenzi bari bayirimo witwa Mariah Torrez yavuze ko habura nk’iminota 20 ngo bagere i Denver bumvise urusaku rwinshi ndetse hakabaho urumuri rwinshi rutunguranye.
Icyakoze nubwo byatekerejwe ko ari inkuba yakubise iyi ndege, ngo yageze aho yajyaga amahoro.
Ubuyobozi bwa Southwest Airlines bwemeje ko nta n’umwe wakomeretse kubera uku gukubitwa n’inkuba kandi ko iperereza rikomeje.
Ikigo gishinzwe iteganyagihe muri Amerika, National Weather Service, kivuga ko indege nini zitwara abagenzi zishobora gukubitwa n’inkuba inshuro imwe cyangwa ebyiri buri mwaka, ariko zubatswe ku buryo zibasha kwakira amashanyarazi y’inkuba mu buryo butagira ingaruka kuri yo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!