Amakuru dukesha Daily Mail avuga ko ibi byabaye mu mpera z’iki cyumweru ku ndege y’ikigo cya TAP Air Portugal.
Nyuma y’iminota mike iyi ndege ihagurutse muri Portugal, abagenzi batangiye kumva ikintu gisa n’icyikuba inyuma.
Abapilote bahise batangira kugenzura ikibazo ifite, basanga ari ‘écouteurs’ zicometse ku cyuma kiba gifasheho amapine y’indege.
Izi ‘écouteurs’ umukozi wo ku kibuga cy’indege azikoresha aganira n’abapilote bari imbere mu ndege mbere y’uko ihaguruka.
Kuri iyi nshuro, uyu mukozi wo ku kibuga cy’indege yibagiwe izi ‘écouteurs’ ziba zacometswe ku kizuru cy’indege, ndetse indege ihaguruka zigicometsemo.
Nyuma yo gutahura iki kibazo, abapilote bahise bahindura urugendo, berekeza ku kibuga cy’indege kiri mu mujyi wa Porto, kugira ngo bagenzure niba ubu burangare nta kibazo bwateje indege.
Nyuma yo kugenzura iby’ibanze, indege yakomeje urugendo igana i Londres ndetse igerayo amahoro.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!