00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indege yagonze ipoto y’amashanyarazi

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 4 May 2026 saa 11:11
Yasuwe :

Indege ya United Airlines yo mu bwoko bwa Boeing 767 yavaga i Venice mu Butaliyani, yagonze ipoto y’amatara yo ku muhanda n’ikamyo itwara imigati, ubwo yari igiye kugwa ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Newark Liberty, i New Jersey ku Cyumweru.

Iyi ndege yagenderaga ku muvuduko wa kilometero hafi 260 ku isaha, yakoze iyi mpanuka ubwo yambukiranyaga umuhanda mugari uzwi nka New Jersey Turnpike.

Amapine y’indege yari yatangiye gufungurwa yagonze ikamyo n’ipoto, iyi poto ihita igwira imodoka.

Nubwo byateje ubwoba, indege yageze amahoro mu muhanda wazo wa 29 [Runway 29], utangirira muri metero 120 uvuye kuri wa muhanda usanzwe w’imodoka.

Nta n’umwe mu bagenzi barenga 200 cyangwa mu bakozi b’iyi ndege 10 bari bayirimo wakomeretse.

Umushoferi wa ya kamyo yagonzwe yakomerekejwe byoroheje n’ibirahure by’imodoka byamenetse, ajyanwa mu bitaro byo muri ako gace. Byari byitezwe ko aza gusezererwa agataha muri iryo joro ryo ku Cyumweru.

Igitangaje muri ibi byose, ni uko yaba umupilote w’iyi ndege n’abashinzwe kuyobora indege, nta n’umwe wigeze amenya ko indege yagonze ikintu na kimwe mu gihe yari irimo kugwa ku butaka.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Umutekano mu Bwikorezi muri Amerika kigiye kohereza umugenzuzi kugira ngo asuzume amakuru y’urugendo rw’iyi ndege. Iyi sosiyete na yo yahise ihagarika by’agateganyo abakozi bari bari muri iyi ndege kugira ngo hakorwe isuzuma ryimbitse.

Indege ya United Airlines yagonze ipoto y’amashanyarazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages