Iyi ndege yo mu bwoko bwa Airbus A321, yari iturutse i Las Vegas, yagonze iyo drone ubwo yari igeze ku butumburuke bwa metero 914 igana aho igwa.
Nubwo habaye iyo mpanuka itunguranye, iyi ndege yarangije urugendo rwayo igwa neza ku kibuga cya JFK, abagenzi bose bamanuka mu buryo busanzwe.
Sosiyete ya JetBlue yavuze ko nyuma yo kugwa, indege yahise ijyanwa gusuzumwa, ariko ntihagaragaye ibyangiritse cyangwa ibimenyetso by’uko yagonganye n’iyo drone.
Ibi bibaye nyuma y’iminsi mike indi ndege ya United Airlines ihuye n’indi drone ubwo yari igiye kugwa ku kibuga cya Newark Liberty International Airport, na cyo kiri mu gace ka New York.
FAA yibutsa ko drones zitagomba kwegera cyangwa gukorera hafi y’ibibuga by’indege, kuko bigora abapilote kuzibona no kuzirinda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!