00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indangamuntu y’Isi yose irimo kwigwaho

Yanditswe na

Fiacre Igihozo

Kuya 8 June 2013 saa 11:02
Yasuwe :

Harateganywa ko hazabaho indangamuntu y’Isi yose, biteganywa ko ishobora kuzabaho mu myaka ya vuba aha, kuko iri mu migambi igenderewe nk’imwe mu ntego z’iterambere za nyuma ya 2015, zigwaho n’Umuryango w’Abibumbye. Mu nkuru yakozwe na televiziyo y’abanyakenya NTV ku munsi w’ejo hashize ku wa gatanu tariki ya 07 Kamena, ivuga ku nama yahuzaga abafite aho bahuriye n’Umuryango w’Abibumbye ikaba yaraberaga ku nyubako y’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye riri i Nairobi muri Kenya, havugiwe (…)

Harateganywa ko hazabaho indangamuntu y’Isi yose, biteganywa ko ishobora kuzabaho mu myaka ya vuba aha, kuko iri mu migambi igenderewe nk’imwe mu ntego z’iterambere za nyuma ya 2015, zigwaho n’Umuryango w’Abibumbye.

Mu nkuru yakozwe na televiziyo y’abanyakenya NTV ku munsi w’ejo hashize ku wa gatanu tariki ya 07 Kamena, ivuga ku nama yahuzaga abafite aho bahuriye n’Umuryango w’Abibumbye ikaba yaraberaga ku nyubako y’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye riri i Nairobi muri Kenya, havugiwe byinshi ku ntego z’ikinyagihumbi zateganywaga kugerwaho muri 2015, ariko zikaba zitazabasha kuba zagezweho, ahubwo hakazasubirwamo umugambi noneho wimurira zimwe muri izo ntego mu 2030.

Muri izo ntego, inyinshi si nshya, kuko iyo kurandura ubukene yo hari aho yari igeze kugeza ubu kuko ngo ababarirwa muri miliyari babashije kubwigobotora ariko bikaba bigaragara ko ababwigobotoye ahanini umubare munini wabo n’ubundi uri mu bihugu bituwe cyane nk’u Bushinwa na Brezil, na ho ibindi bihugu bikaba nta ruhare runini bifitemo.

Muri iyi migambi, imishya n’isanzwe izanonosorwa, harimo umushya washyizwemo ko hakwigwa uburyo hashyirwaho indangamuntu ihuriweho n’isi yose, ikubiyemo imyirondoro yose, ikemerwa ku isi hose nta ngorane.

Bamwe mu bantu bagaragaje ibitekerezo byabo kuri iyi nkuru, bahisemo gutangira kwibaza niba ibi bidahuye n’ubuhanuzi basoma muri Bibiliya bw’iminsi ya nyuma ndetse bavuga ko iyi ndangamuntu yaba irimo umubare w’inyamanswa wa 666.

Uwitwa Joseph Kyalo, ku rubuga rwe rwa facebook, yagize ati “Niba muzi ibya Bibiliya, ntimwagakwiye guterwa ubwoba n’ayo makuru, ahubwo noneho mutangire mubyure umubano wanyu n’Imana ndetse na Kristo Yesu. Ubu ni ubuhanuzi bwa Bibiliya, ikimenyetso cy’inyamanswa, 666 kiri mu nzira zo kwinjizwa mu Isi bitwaje ngo gukora indangamuntu y’Isi, izahindurwamo nyuma ikimenyetso giteye ubwoba cy’inyamanswa cya 666.

Undi na we wiyise georgebossgg, ku rubuga rwa youtube yagize ati “Muzi ko iki ari ubuhanuzi buri muri Bibiliya buvuga kuri 666? Musome ibyahishuwe 13:16 kugeza kuri 18.”

Na ho uwiyise kenya catholic, we yagize ati “Sinzayifata.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages