Gutanga serivisi nziza mu buryo buhoraho haba muri za restaurant n’ahandi hatangirwa serivisi ni ikintu gisa n’ikitaragerwaho neza mu Rwanda kuko usanga uyu munsi byashobotse, ejo bikananirana bityo bityo.
Urubuga foodwoolf rutanga inama z’ibikiwiriye gukorwa kugira ngo umuntu utangiye servisi za restaurant azikore neza kandi n’abazihabwa babashe kunyurwa.
1.Andika serivisi restaurant yawe itanga ku buryo ziba zisobanutse
Amaresitora menshi usanga atangira gukora, nta murongo ngenderwaho afite ku buryo umukiriya uhageze yahita abona ibyo akora n’ibiciro byabo.
Ikindi ni uko usanga n’abakozi batazi inshingano zabo, ibyemewe n’ibitemewe gukorwa muri serivisi za restaurant.
Abahanga bagaragaza ko iyo restaurant itagira ikigaragaza ibyo ikora iba imeze nk’ikipe y’umupira w’amaguru itagira ikibuga.
Ni byiza gushyira ku murongo ibyo wifuza ku bakozi bawe, inshingano zabo n’uburyo bagomba kwitwara; nibitagenda gutyo ntuzategereze umusaruro kuri bo kuko buri wese akora ibimujemo.
2.Ugomba kugira ibikoresho byose bikenewe
Gukora restaurant udafite ibikoresho bihagije, ni ikibazo gikomeye kuko usanga igihe abakiriya babura amasahane cyangwa ibirahure byo kunyesha, icyo gihe bagucikaho.
Niba ugiye gutangira restaurant shaka ibikoresho byose ubona bizanekerwa kandi unateganye ibirenzeho kugira ngo ikibazo cy’ibikoresho ntikizabeho n’iyo wabona abakiriya benshi batunguranye.
3. Kubaka icyizere si ibintu bikorwa mu ijoro rimwe
Kugirirwa icyizere biraharanirwa, uburyo utangamo serivisi bituma buri muntu wese abwira mugenzi we, undi akabwira undi ko ukora neza cyangwa nabi, iyo ari neza abakiriya bariyongera kandi n’iyo ari nabi nabwo usanga usigaranye n’intebe gusa.
Niba ufashe amafaranga yawe ukayashora mu byo kwakira abantu uba ugomba kuba hafi, ntuterere iyo, ukita cyane mu kugumana abakozi bamenyereye akazi aho kuzana abiga buri munsi kuko bagusubiza inyuma no mu makosa wakagombye kuba wararenze.
4. Igisha gutanga servisi buri munsi
Ni byiza guhora usobanurira abakozi bawe uko bakwiye gutanga servisi nziza, bavuga ko kwiga ari uguhozaho, nta gihe na kimwe uba ukwiye kuvuga ngo barabizi.
Ubushakashatsi bwerekana ko kwimenyereza umuco runaka bifata iminsi 21 kugira ngo ikintu runaka ukigire umuco ariko kandi n’ubundi bigafata iminsi 21 kugira ngo ugitakaze usubire mu byo wari usanzwemo.
Niba ukora ibijyanye na restaurant ibikorwa byawe byakagombye guhora ari nta makemwa,udasubira inyuma.
5.Ntugakoreshe abantu batifitemo urugwiro mu buzima busanzwe
Niba ufite ibikorwa bya restaurant uba ugomba kumenya abo waha akazi,uba ugomba kureba niba koko bakunda ibyo kwakira abantu utitaye ku myaka babimazemo.
Ujye ukorana n’abantu bafite umutima mwiza bazakira abakiriya bishimye bakabakorera neza ibishoboka byose.
Aho guha akazi umuntu umaze igihe akora muri restaurant ariko atabikunda ari amaburakindi, wareba wa wundi ubikunda ufite n’ubushake bwo kumenya biruseho akaba ari we wigisha.
6.Fata neza abakozi bawe, na bo bazakorera abakiriya bawe
Ntuzatekereze ko abakozi bawe bazishimira abakiriya cyangwa ngo babakorere neza, igihe utabafata neza na bo, igihe batabona ibyo ubayagomba ku gihe umusaruro wabo uzaba mubi kandi bakorere ku jisho.
7. Ntukabasabe gukora ibyo nawe utashobora
Ugomba kubera urugero abakozi bawe, ugafata nk’umunsi wose ugakorana na bo wakira abashyitsi, ukabatera umwete, ukabashimira aho guhora ubabwira ko bashobora kuguhombya.
8. Reka abakozi bawe basure izindi restaurant
Iyo utareka abakozi bawe ngo batembere bajye mu zindi restaurant zikora nk’ibyo nawe ukora ngo barebe uko bakirwa, na bo bazabyigane cyangwa amakosa bahabona bazayakosore burya uba urimo kwihima kuko nta terambere bagira.
Ni ngombwa ko basohokera ahantu hatandukanye, ndetse bakanahatinda bakareba amakosa yahabaye bagomba kwirinda ndetse n’ibyiza bagomba kwigana.
9. Kuganiriza abakozi ukoresha
Ni byiza kugira umwanya ukaganira na buri mukozi ku buzima bwe busanzwe ndetse n’ubuzima bwo mu kazi.
10.Ni ngombwa kugenera abakozi agashimwe katari mu mushahara
Ni byiza gufata igihe runaka buri mukozi wawe ukamugenera ishimwe umugaragariza uruhare rwe mu iterambere ry’ibyo ukora .Icyo gihe iyo ubikoze usanga abakozi bishimye bakabona ushima ibyo bakora bityo bakongera umwete.
Mu Rwanda amwe mu marestaurant yarabishoboye
Mu gushaka kumenya uburyo izi nama zatanzwe n’abahanga zishyirwa mu bikorwa, twaganiriye n’umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Camellia Tea House,Muhammed Kasumba maze agaragaza ko ibivugwa n’aba bahanga babashije kubyubahiriza kandi bikaba byaratanze umusaruro ufatika.
Ati “ Izina nama rwose ni zo n’ubundi nta gutangira serivisi ngo nurangiza uzijye kure, ugomba gukurikirana buri munsi uko zigenda haba n’ikosa ukaritangirira hafi ritaragira ubukana.”
Yakoemeje yerekana ko imikorere yabo yita ku bakozi, ku mitangire ya serivisi ku bakiriya ibyo bikaba byarabahesheje impampabushobozi ya Service Mag mu bigo byakiriye abakiriya neza.
Leta ishyize umwete mu gushishikariza abantu bo mu nzego zose ku gutanga serivisi nziza kuko ari byo bituma ubukungu bw’igihugu buzamuka kandi buri wese agatera imbere mu byo akora.



















TANGA IGITEKEREZO