Icyo gihe umuntu aba agifitiye uwo batandukanye amarangamutima akumva akimukunze kandi wenda bidashoboka ko basubirana.
Dore uburyo butandatu wakoresha kugira ngo wivanemo umuntu mwahoze mukundana ukomeze ubuzima bwawe busanzwe.
Ugomba kwakira ibyabaye
Ikintu cya mbere ugomba gukora ni ukwakira ibyabaye ukivanamo ko mushobora kongera gusubirana.
Hari abantu bakomeza kwiha icyizere ko bishobora kongera guhinduka bagasubirana n’abakunzi babo akaba ari byo bituma bakomeza kubagirira amarangamutima.
Mu gihe rero wumva ko hari icyizere ntabwo byagukundira kumwivanamo, biba byiza iyo ubyakiriye muri wowe ko mwatandukanye kandi ko mutazasubirana.
Guha umwanya abandi bantu mu buzima bwawe
Iyo abantu bakundana usanga bahorana, buri gihe baba bari kumwe. Iyo batandukanye usanga hari uwo bigora guhita abyikuramo.
Mu gihe rero utandukanye na we, ugomba guha umwanya abandi bantu mu buzima bwawe yaba inshuti, umuryango n’abandi.
Ibi bizagufasha kubura umwanya wo kumutekerezaho cyane bityo buhoro buhoro ugende umwivanamo kandi umuburire umwanya.
Kwiha umwanya uhagije wo kwiyitaho
Mu gihe wumva ufite agahinda cyangwa se umutima wawe uremerewe bitewe n’umukunzi wawe mwatandukanye, kwiha umwanya uhagije wo kwiyitaho byakugirira akamaro.
Kwiyitaho si ku mubiri gusa ahubwo no kwita ku mutima wawe n’ibitekerezo byawe.
Ibi wabigeraho wihaye umwanya uhagije wo gukora ibintu bigushimisha, gukora ibikorwa bitandukanye bituma wumva uruhutse kandi ufite amahoro muri wowe nka Siporo, gusohoka n’ibindi.
Wishishikazwa no kumenya amakur ye
Abantu basigaye bakoresha imbuga nkoranyambaga cyane bakerekanaho buri kantu kose, mu gihe rero uhora ureba iby’umukunzi wawe mwatandukanye nta kuntu wamwibagirwa ukamwivanamo.
Niba uhora umukurikirana ku mbuga nkoranyambaga cyangwa se ubaririza amakuru ye biba byiza iyo urekeye cyangwa se ukabigabanya mu gihe bikigutera kumutekerezaho cyane ukagira agahinda.
Guhora umubona cyangwa se guhora umukurikirana cyane nti bizatuma umwivanamo vuba.
Ntuzihutire gukundana n’undi muntu
Abantu benshi bibwira ko bazarekera gukunda umuntu nibakundana n’undi ariko baba bibeshye.
Mu gihe wumva ubishoboye wafata igihe uri wenyine udakundanye n’undi muntu, kugeza igihe wumva amarangamutima wari ufite ashize, ibi bikurinda kongera kubabara cyangwa se ukababaza undi muntu.
Kugira isomo uvana mu byabaye
Byinshi biba mu buzima bigira isomo bitwigisha, mu gihe utandukanye n’umuntu ni byiza gufata umwanya ukagira isomo ubivanamo.
Iryo somo niryo rizagufasha kugenda ubyakira kugeza ubwo umwivanamo kandi iryo somo niryo ushobora no kuzifashisha mu gihe wongeye gukundana n’undi muntu. Niba wenda mwarapfuye ko wamucaga inyuma, kutamuha umwanya uhagije kumubeshya n’ibindi bikuremo isomo ryo kutazabisubira.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!