Uru rugendo rw’indege rwavaga mu mujyi wa Nashville, muri Leta ya Tennessee rwerekeza Fort Lauderdale muri Leta ya Florida, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 6 Werurwe 2026, nibwo iyi ndege ya Southwest Airlines yahagurutse i Nashville yerekeza Fort Lauderdale.
Iyi ndege yaje guhura n’ikibazo cy’umutekano muke watewe n’umugenzi, igwa ku kibuga cy’indege cya Hartsfield-Jackson Atlanta International Airport, ahagana Saa 09:00 z’ijoro zaho, nk’uko urubuga rukurikirana ingendo z’indege Flight Aware rwabitangaje.
Umuvugizi wa Southwest Airlines, yatangaje ko iyi ndege yageze amahoro kuri iki kibuga, nyuma yo gukemura ikibazo cy’umutekano muke cyari cyabaye.
Uyu mugenzi yakuwe mu ndege ndetse ashyikirizwa polisi ya Atlanta, abandi bagenzi bashakiwe indege ibatwara bakomeza urugendo rwerekeza i Fort Lauderdale, aho bahageze Saa 03:30 z’igitondo.
Mu kiganiro na PEOPLE, umwe mu bahagarariye FBI, yavuze ko bakiri gukora iperereza kandi uwateje umutekano muke yaganirijwe.
Ati “Nta kibazo kidasanzwe cyagaragaye, kandi nta birego bindi tuzatanga.”
Kugeza ubu icyateje umutekano muke ntabwo kirashyirwa hanze, ndetse n’imyirondoro y’uwabikoze iracyari ibanga. Gusa muri amwe mu mashusho yakwirakwiye y’iyi ndege kuri TikTok, humvikana ijwi ry’umugenzi rimenyesha abandi bagenzi kubika imitwe bakamanika amaboko hejuru. Andi mashusho yerekana inzego z’umutekano zifata zikanasaka uwo mugenzi.
Umuvugizi wa Southwest Airlines, yashimye abagize uruhare mu kugarura umutekano, ati ‘Nshimye ubunyamwuga bw’abakozi bacu kandi niseguye ku bagenzi bacu ku bwo kubakerereza [...]Nta kintu duha agaciro nk’umutekano w’abagenzi bacu n’abakozi bacu.”
@jcrodriguez.co After diverting to Atlanta, our Southwest flight sat on the runway for 80+ minutes. This is what happened next…



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!