Hari imvugo abantu bakunze kugarukaho igira iti “gusaza ni ugusahurwa” bashaka kugaragaza umuntu wari umunyabwenge, yibuka byose, ubwonko bwe bukora neza, ariko uko agana mu za bukuru bikagenda biyoyoka.
Yego ntabwo uko ubwonko bwawe bwakoraga ku myaka 20 bizakomeza kuba uko no mu myaka ya za 70 kuko na bwo burasaza nk’uko n’ibindi bice by’umubiri bisaza.
Nubwo bimeze uko hari uburyo ugomba kwitwara nibura ukarinda witahira ugifatwa nka wa musaza witaba Imana bakavuga ko ari inzu y’ibitabo ihiye, aho kugenda bavuga ko ugiye ubwenge bwaragushizemo.
Mu byo ugomba kuzirikana kugira ngo uzagere mu za bukuru ubwonko bwawe bugikora neza harimo:
Kwirengagiza ikiruhuko
Buriya gukura ni urugendo si amasiganwa. Nubwo turi ku Isi aho abantu benshi bakora amanywa n’ijoro kugira ngo ejo hazaza habo hazabe neza, ugomba kwibuka ko umubiri atari imashini kandi na yo hari ubwo ikenera amavuta.
Ntabwo ubujijwe gukora ngo witeze imbere, ariko buriya abahanga bagaragaza ko umuntu uruhuka mu gihe cyagenwe, atanga umusaruro uruta kure uwa wa wundi utabibonera umwanya.
Kutabona ikiruhuko gihagije byangiza imikorere y’ubwonko, ukababa butakora neza kandi kudakora neza, handi umuntu akubwira ibi bigasirara aho abikubwiriye n’ibindi bishobora kurenga kubura ubwenge cyangwa ubumenyi bikihutisha urupfu.
Iyo ubuze ikiruhuko gihagije, ubwonko ntibushobora kuyungurura amakuru y’umunsi, umuntu agatakaza ubushobozi bwo gufata imyanzuro ihamye, no gutekereza neza.
Ubwoba bwo gutsindwa ntibukuganze
Biri muri kamere ya muntu gutinya gutsindwa cyangwa kwikanga ibibi, ariko rimwe na rimwe ubwo bwoba buradindiza mu iterambere no mu mikurire yawe, mu gihe utabigenzuye.
Ntabwo nkubwiye ngo ukore ibintu buhubutsi, ugomba kugira amakenga.
Ntabwo nzibagirwa ibihe bya kera ubwo natinyaga kugerageza ibintu bishya, ntinya guseba mu maso ya rubanda.
Rimwe niyandikishije kwiga ibijyanye na mudasobwa. Ni ibintu natinyaga kugerageza, ndetse ntsindwa inshuro zirenga eshatu, nakomeje guharanira intsinzi ndetse byarangiye nyigezeho.
Niba wifuza kongera ubwenge uko wiyongera mu myaka, gutsindwa ugomba kubifata nk’amahirwe agufasha kwaguka.
Kwirengagiza ingingo yo kongerera ubwonko ubushobozi
Igihe ubwonko budakoreshwa neza butakaza ubushobozi bwo gukora mu mwimerere wabwo.
Iyo wabumenyereje gutekereza ku bintu bifite akamaro, buyobora umubiri ku mikorere myiza itanga umusaruro.
Niba wagafashe umwanya wo gusoma ibitabo ukiyungura ubumenyi bushya n’amasomo y’ubuzima, ahubwo umwanya wawe uwumarira mu kunywa inzoga no mu bindi bikorwa bitakongerera ubwenge nk’ibigare.
Bizakuvuna gusigasira ubwenge bwawe. N’iyo waba ufite ubuhambaye nka Isaac Newton buzayoyoka ureba.
Niba wifuza gukurana ubwenge buzagufasha gusazira mu murongo muzima nk’abandi bahanga bose, menyereza ubwonko bwawe kwiga no gutinda mu bizagira umumaro.
Kwirengagiza imyitozo ngororamubiri
Hari ubwo ubona umuntu wabariraga mu myaka 35 akakubwira ko afite 45. Burya ntabwo byapfuye kwizana yitaye ku buzima bwe kuburyo icyo gihe aba ari gusarura imbuto yabibye.
Abakunda gusenga bavuga ko roho nzima itura mu mubiri muzima. Igihe umubiri wawe ufite ibibazo n’intekerezo ziba zirajagarara.
Imyitozo ngororamubiri ituma amaraso atembera mu bwonko neza, hakinjira umwuka mwiza ‘Oxygen’ na vitamini bikenewe mu mikorere yabwo myiza.
Ituma umubiri urekura umusemburo witwa Endorfins wongera ibyishimo mu muntu, ukagabanya umunaniro, ubundi ukabaho wishimye.
Zibukira indyo nkene
Hari abantu bakunda kuvuga ngo urya nabi ukivuza menshi rimwe na rimwe ntunakire. Ntabwo kurya neza bisaba ibya mirenge ahubwo ni amahitamo y’umuntu.
Iyo bavuze ngo umuntu asa nk’uko arya ntabwo baba babeshya.
Umuntu wiyitayeho aba asa neza. Mu ndyo utegura ugomba kwita ku birinda indwara biboneka mu mboga n’imbuto, ibyubaka umubiri biboneka mu binyamisogwe, ibikomoka ku matungo n’ibind, n’ibitera imbaraga bikomoka ku binyamafu n’ibinyampeke.
Muri ibyo byiciro ntabwo waburamo ibigufasha mu bushobozi bwawe. Imirire mibi izahaza imikorere y’ingingo, ubundi ntacane ukubiri n’ibitaro agahora yivuza mpaka.
Gutura ahatuje
Nutura imbere y’akabari gusinzira bizaba ikibazo. Utuye hafi y’ahamenwa imyanda umunuko uzaba ari wose. Utuye hafi n’umuhanda rusange, ijoro ryose urara wumva imodoka. Urumva ubwonko buzaruhuka?
Gutinda mu mwanya ubangamiye ubuzima bwawe, bigutera agahinda no kubunza imitima, bigahungabanya umubiri wawe.
Burya ni ingenzi kwita ku bintu byose bibera mu buzima bwawe.
Niba wifuza gukurira mu bihe byiza kandi usa neza, irinde gutinda mu ntekerezo mbi, gutindana n’abantu babi, ndetse no gutura ahantu habangamiye ubuzima bwawe.
Kwirengagiza ibikorwa biguhuza n’abandi
Gusabana n’abandi bifite uruhare mu gutuma utekereza neza, kwiga ibishya no kwaguka byoroshye.
Guhunga abandi ntibigaragaza ko uri umuhanga cyangwa intiti, ahubwo ukeneye abantu muhuza urugwiro, ibyishimo byawe bikiyongera kuko burya nta mugabo wigira nubwo uwibuze apfa.
Ugomba gusabana n’abandi ariko bakaba b abandi bakwigisha batari ba bandi bahora bagusubiza inyuma.
Kwirengagiza ibyo kwita ku buzima bwo mu mutwe
Nyuma ya byose ntacyo twageraho ubuzima bwo mu mutwe buhagaze nabi, bisa no kugosorera mu rucaca.
Agahinda gakabije, kubunza imitima n’ibindi, byonona ubwonko, bugatakaza imbaraga zo kwiga no gukura mu buzima bwa buri munsi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!