Muri ayo mashusho, hagaragaramo abakobwa batatu bambaye impuzankano y’ishuri, amajipo y’umukara, babiri bambaye hejuru imipira y’imbeho, umwe yambaye uw’ibara rya Orange mu gihe undi ari uw’ibara ry’umweru naho undi yambaye uw’ishuri usa n’umuhondo.
Abahungu babiri bo umwe aba yambaye impuzankano, ipantalo y’umukara n’umupira w’umweru undi nta mpuzankano yambaye bigaragara ko bahimbawe ku rwego rwo hejuru.
Baba babyina indirimbo Papa Cyangwe yahuriyemo na Igor Mabano yitwa Imbeba. Hari aho umukobwa aba asatira umuhungu, akamwizunguzaho hagati y’amaguru akoresheje ikibuno, umusore nawe akabigenza atyo.
Ku rundi ruhande, abari ku buriri bo baba bari kubyina basa n’abatwawe n’imibonano mpuzabitsina. Haba hari abandi banyeshuri batagaragara mu mashusho ari nabo bayafataga bifashishije telefoni.
Nyuma y’aho ayo mashusho asakariye, hatangiye kuvugwa byinshi, bamwe bavuga ko hari umwarimu wo muri iryo shuri wakubise umunyeshuri, hanyuma ubuyobozi bukamuhagarika, abanyeshuri bakishimira icyo gikorwa basohoka ikigo bakajya kwizihirwa muri ubwo buryo muri “Gheto”.
Umuyobozi w’Ishuri rya APARUDE aho abo banyeshuri biga, Ingaboyayesu Jacques, yabwiye IGIHE ko amashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga adafitanye isano n’iyirukanwa ry’uwo murezi.
Ati “Bariya banyeshuri ni ab’iwacu, ariko iriya video yabaye mu gihembwe cya gatatu [muri Werurwe uyu mwaka], kandi aho byabereye harazwi n’abanyeshuri bafatiwemo barahanwe.”
Yavuze ko byari byarabaye ku itariki ya 7 Werurwe 2021 mu gihe umurezi wakubise umunyeshuri we byabaye tariki ya 4 Gicurasi 2021.
Ingaboyayesu yavuze ko abo banyeshuri birukanywe burundu.
Ati “ Icyo navuga ni uko abanyeshuri bacu ntabwo aribo bitwara nabi kurenza ab’ahandi ahubwo abantu baba bafite uburere butandukanye, baturutse mu miryango itandukanye. Rero izo ngeri z’abanyeshuri bitwara neza turazifite n’abitwara nabi ariko umubare munini si abitwara nabi”.
Aha ni mu karere na @RuhangoDistrict Ku ishuri rya APARUDE, Umwe mu barezi yahannye umwana bikomeye ubuyobozi bw'ishuri bumuhagaritse abana bajya kubyishimira mu magheto y'abasore bacumbika hanze y'ishuri. @Rwanda_Edu @RwandaSouth @KayitesiAlice4 @Dr_Uwamariya @RIB_Rw @Bamporikie pic.twitter.com/xJ2H57gsIl
— Ibarushimpuhwe B. Kevin Christian (@ibarushimpuhwek) May 12, 2021
Uko byagenze ngo umurezi ahagarikwe
Tariki ya 4 Gicurasi, Umuyobozi ushinzwe imyitwarire muri iri shuri yabonye abanyeshuri bakererewe kujya gufata amafunguro, abasanga mu ishuri abasaba kujya aho bafatira ifunguro. Umunyeshuri umwe yahise afata ingwa ayitera uwo muyobozi, undi abajije ubikoze, bose baraceceka.
Muri uko gushaka kumenya umuteye ingwa, umunyeshuri umwe yahuje amaso n’uwo muyobozi, amubaza niba yabonye uwateye ingwa atamusubije amukubita inkoni.
Nyuma y’aho ubuyobozi bw’ikigo bwahagaritse uwo muyobozi mu gihe cy’iminsi umunani ndetse ubu buvuga ko hashobora kuzafatwa indi myanzuro nyuma y’iyo minsi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!