00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impumuro nziza, nyina w’ubwiza: Imibavu wakoresha bitewe n’aho ugiye ukahasiga urwibutso

Yanditswe na Uwase Divine
Kuya 25 March 2022 saa 10:00
Yasuwe :

Bavuga ko uwambaye neza agaragara neza, ariko aho isi igeze kwambara neza gusa ntibihagije ngo aho ugiye uhacane umucyo. Kuri ubu benshi barasirimutse, umubavu cyangwa se parfum ntikiri iy’abifite gusa, ni kimwe mu byangombwa nkenerwa ngo useruke usa neza.

Impumuro ni bimwe mu byo abantu bumva cyane kurusha ibindi. Ni kimwe mu bikangura intekerezo, bikaba byagufasha kwibuka ibyahise cyangwa se ubuzima runaka wigeze kunyuramo. Hari igihe wumva impumuro runaka, ikakwibutsa ibihe runaka.

Buri kintu n’igihe cyacyo, iryo ni itegeko rusange mu mibereho ya muntu. Imibavu igira itandukaniro kuko hari iyo batera umubiri [body spray]. Iyi uyitera ukimara koga mu gitondo umaze no kwisiga amavuta yoroshya uruhu . Ibyiza by’iyo mibavu ni uko ituma impumuro yawo ikugumaho umwanya munini.

Imibavu akenshi yisigwa abantu bagiye guhura n’abandi nko mu borori cyangwa mu kazi. Reka duhere mu kazi cyangwa ahandi ugomba guhurira n’abandi benshi. Si byiza kwisiga wa mubavu uhumura birengeje urugero, umwe utuma abantu baguhunga.

Inzobere mu by’imibavu zigaragaza ko mu gihe nk’iki ari byiza guhitamo umubavu woroheje nka ‘Floral’ hamwe na ‘Citrusy’.

Mu kazi aho ukorera iyo hakwemerera kwitera imibavu ni byiza ko washaka ihumura neza akenshi ikozwe mu bintu by’imbuto n’ibindi biryohera kuko ituma wumva icyizere kiyongereye bigatuma ukora ibidasanzwe.

Ni byiza ko wibuka ko mu gihe ukorana n’abandi utari wenyine, wakoresha imibavu yoroheje itabangamira abandi ngo ubabuze guhumeka.

Abazi kurimba ntibarimba ku manywa gusa, na nijoro baragenda. Mu masaha ya nijoro imibavu ‘Gourmand’ na ‘Sultry’ iba myiza cyane iyo hanze hari ubukonje.

Aha guhitamo k’umubavu byaterwa n’aho uri niba usohokanye n’inshuti nyuma y’akazi, wakoresha nk’umubavu wa‘nostalgia’ utuma umuntu aruhuka neza bitewe n’uburyo uhumura.

Mu gihe wagiye ku rugendo si byiza ko ugira umubavu umwe ahubwo wakwitwaza myinshi ukajya uhindura bitewe n’aho ugiye n’icyo ugiye gukora. Ibi bifasha ko iyo utashye uvuye gusohoka, iyo wongeye kwisiga wa mubavu ukwibutsa ibihe byiza runaka wagiriye aha n’aha, bikaba urwibutso rw’ibyo wanyuzemo byiza.

Nk’igihe ugiye gusohokera ku maze, abahanga mu by’imibavu bavuga ko ari byiza kwisiga ikozwe muri ‘noix de coco’ cyangwa ikoze mu mbuto.

Ubukwe nabwo ni ikindi gihe cy’ingenzi mu buzima bwa muntu. Aha ho nta mubavu wihariye waho, ahubwo biterwa n’amahitamo y’umuntu ariko ugaharanira ko uba umubavu wa mbere ukunda mu buzima kugira ngo uzabe urwibutso rw’ayo mateka mbonekarimwe mu buzima.

Umubavu ugira igisobanuro bitewe n'aho uwawiteye agiye n'impamvu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages