Amy Khvitia na Ano Sartania ni impanga zavutse mu 2002 muri Georgia mu Bitaro bya Kirtskhi. Bamaze kuvuka, baje kugurishwa mu buryo bunyuranyijwe n’amategeko ku bashakaga abana bo kugira ababo.
Aba bakobwa bagurishijwe ku babyeyi batandukanye ndetse buri wese abaho azi ko abo aribo babyeyi be. Ubwo bari bafite imyaka 12 nibwo Amy Khvitia yakurikiranye irushanwa ‘Georgia’s Got Talent’, abona umwana uri kwerekana impano basa cyane.
Icyo gihe abantu bahagamaye nyina wa Amy bamubwira ko bamubonye kuri televiziyo ari kwerekana impano yo kubyina nyamara atari we. Icyo gihe yagize amatsiko ariko ntiyabibonera ubusobanuro.
Mu 2021 Amy yashyize amashusho ku rubuga rwe rwa Tiktok, ayo mashusho yaje guhabwa Ano Sartania bamubwira ko uwo muntu basa cyane.
Ano yagerageje gushakisha uyu mukobwa kuri uru rubuga ariko ntiyabasha kumubona, nibwo yayashyize ku rubuga rwa WhatsApp rwo muri Kaminuza yabo abaza niba haba hari umuzi.
Uwari uzi Amy kuri Facebook yarabahuje batangira kuganira. Baje gusanga hari byinshi bahuje ku mubiri n’imico birimo kuba bose baravukiye mu Bitaro bya Kirtskhi, bakunda ubwoko bumwe bw’imiziki, kubyina no kugeza no ku nyogosho ndetse bose basanze barwaye indwara imwe y’amagufa.
Nyuma y’icyumweru bavugana bafashe gahunda yo kuzahura bakaganira bihagije bakanamenya amaso ku maso, nibwo bahuriye mu gace ka Rustavel.
Mu kiganiro na BBC, Amy yavuze ko abona umuvandimwe we yagize ngo ni we uri kwibona mu ndorerwamo.
Ati “Nari meze nk’uri kwireba mu ndorerwamo. Isura ni imwe, ijwi ni rimwe ndiwe kandi na we ni njye.”
Ano we yagize ati “Ntabwo nkunda guhoberana ariko naramuhobeye.”
Mu mashusho yafashwe na BBC aba bakobwa bafashwe n’ikiniga nyuma yo guhura. Bahise batangira gushaka inkomoko.
Baje kumenya ko nyina yitwa Aza. Baje gusanga nyina atari we wabagurishije ahubwo ko akimara kubyara, yarwaye cyane akajya muri koma nyuma yo kuvamo abwirwa ko abana yabyaye bitabye Imana.
Aba bana ni bamwe mu bana ibihumbi bagurishijwe muri Georgia mu bujura bwo kugirisha abana bwahabaga mu myaka ya kera.
Ubu hari gukirikiranywa uko byagenda ngo bamenye byinshi kuri ubu bujura.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!