00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu ushobora kutazakora imibonano mpuzabitsina ku munsi wawe w’ubukwe

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 21 April 2026 saa 02:30
Yasuwe :

Kenshi abantu bakoze ubukwe biba byitezwe ko iryo joro barara mu gikorwa cy’abashakanye, ariko ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko abantu bose atari ko bayikora ku ijoro ry’ubukwe.

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cya YouGov cyo mu Bwongereza bwakorewe ku bantu bamaze igihe gito bashakanye bugaragaza ko umuryango umwe mu miryango itatu yakoze ubukwe batateye akabariro mu ijoro ry’ubukwe bwabo.

Kimwe cya kabiri cy’imiryango itarakoze imibonano mpuzabitsina mu ijoro ry’ubukwe bwabo yavuze ko impamvu yabiteye ari uko bari bananiwe cyane bagahitamo kubyihorera.

Ubundi bushakashatsi bwakozwe n’ikigo cya WeddingWire bwasanze 40% by’imiryango ikora ubukwe idatera akabariro mu ijoro ry’ubukwe bwabo.

Iyo miryango yagaragaje ko byatewe n’ibintu byinshi birimo kuba ibirori bya nyuma y’ubukwe bitinda, umunaniro, umwanya munini wo gufungura impano n’ibindi.

Impuguke mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, Dr. Chris Hart agaragaza ko kimwe mu bitera abantu kudakora igikorwa cy’abashakanye ahanini ari umunaniro cyangwa kuba hari ibyo batumvikanyeho.

Ati “Bamwe ntibabyibuka, abandi bumva bidakwiye, abandi ugasanga hari ibyo batumvikanyeho ku buryo bishobora no kurangira iryo joro bataraye no mu cyumba kimwe.”

Impuguke mu bijyanye n’abakundana (relationship coach), Lou Paget, yagaragaje ko impamvu hari abantu birangira ijoro ryabo ry’ubukwe batarikoresheje uko bikwiye, ari uko baba batarabiganiriyeho mbere y’uko ubukwe buba.

Ati “Binyuze mu kubiganiraho mushobora kugena uko ijoro ryanyu rizagenda ndetse n’igikorwa cyanyu cy’abashakanye uko kizaba kimeze.”

Akomeza agaragaza ko umunsi w’ubukwe n’ijoro ryawo, uba ari umunsi abashakanye bazahora bibuka bityo badakwiye kwirengagiza n’igikorwa cy’ingenzi nk’icyo.

Abakoze ubukwe hari igihe birangira badakoze igikorwa cy'abashakanye ku munsi w'ubukwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages