00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu udakwiye guhora unywa amazi ashyushye

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 28 March 2023 saa 02:08
Yasuwe :

Abantu bakunze kwita ku nama zifasha mu gutuma ubuzima burushaho kumererwa neza, bazi ko kunywa amazi ashyushye bizanira ubigize inyungu nyinshi kandi ibi ni ukuri iyo adashyushye cyane, icyakora hari n’ingaruka mbi zishobora kuba ku bakunda kunywa ayo mazi inshuro nyinshi.

Abantu bashobora kunywa amazi ashyushye babitewe no kuba hari ikirere gikonje cyane, hakaba n’abandi babikora babitewe n’uko bari kwiyumva mu buzima, gusa hatangwa inama ko byaba byiza abantu baretse kujya banywa amazi ashyushye ahubwo bakitoza kunywa ay’akazuyazi.

Muri iyi nkuru turibanda cyane ku ngaruka mbi zishobora kuba ku buzima bw’umuntu wagize akamenyero kunywa amazi ashyushye nk’uko urubuga Pulse rubitangaza.

Abamo ibishobora gutera indwara

Abenshi bibwira ko amazi ashyushye aba ari meza ariko hagaragazwa ko mu gihe cyo gufungura ayo mazi mu kintu aba arimo ashobora kumanukana n’imyanda mu buryo bworoshye akaba yanashongesha imyanda vuba ugereranyije n’uko bigenda ku mazi akonje.

Aha biba bibi kurushaho iyo ayo mazi ashyushye anyura mu miyoboro ishaje ku buryo ashobora gutwara ibyuma cyangwa za pulasitike ziba zirimo bikagira ingaruka mbi ku buzima.

Hatangwa inama ko mu gushyushya amazi yo kunywa umuntu yakoresha ’kettle’ ikiri nzima kugira ngo abashe kwizera ko ubuzima bwe butekanye.

Ateza ibibazo mu mikorere y’umubiri

Ubushakashatsi bwamaze kwemeza ko hagati ya 55 na 65 mu bigize umubiri w’umuntu muri rusange ari amazi, bityo ko kuyanywa ari ingenzi cyane mu gutuma umubiri uhehera bikanawufasha kuba hari imyanda wasohora.

Ku rundi ruhande ariko mu gihe umuntu anyoye kenshi amazi ashyushye kugeza nubwo abikora atabitewe no kumva yumagaye cyangwa yagize inyota, bishobora guteza ibibazo mu mubiri birimo no kwibasirwa n’umwuma kandi umuntu yibwiraga ko yanyoye amazi ahagije.

Kudasinzira neza

Kunywa amazi ashyushye inshuro nyinshi bigira uruhare mu gutuma umuntu adasinzira neza, cyane cyane ku bakunda kubikora mbere yo kujya kuryama, bitewe n’uko aya mazi atera umuntu kubyuka kenshi ajya kwihagarika bigahungabanya ibitotsi by’umuntu.

Bigira ingaruka ku mikorere y’impyiko

Gukunda kunywa amazi ashyushye bishobora kugira ingaruka ku mikorere y’impyiko, cyane cyane ko binateza umubiri kugira umwuma bikanaviramo impyiko gusabwa gukora cyane ugereranyije n’imikorere yazo mu gihe umuntu yanyoye amazi akonje.

Gushya mu mubiri

Ni ingenzi cyane ko wita ku rugero rw’ubushyuhe rw’amazi ugiye kunywa kuko kwihata amazi ashyushye bishobora kukuviramo gushya ku rurimi, iminwa ndetse n’izindi ngingo zifite aho zihuriye n’inzira yose y’urwungano ngogozi.

Zirikana ko icyiza ari ukunywa amazi y’akazuyazi kurusha kunywa amazi ashyushye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages