Mu busanzwe kurira bifitanye isano n’amarangamutima ya muntu, rimwe na rimwe bikaza nk’ingaruka z’ibyakubayeho bikagusigira agahinda, umujinya, ibyishimo n’ibindi.
Aya marira ashobora guterwa n’impinduka mu mikorere y’igice cy’ubwonko cyakira amakuru kikanifashishwa mu gufata imyanzuro.
Zimwe mu mpamvu umuntu ashobora kurira asinziriye harimo impinduka mu byiciro by’ibitotsi.
Abana bato ni bo bakunze kurira iyo bahindura ibyiciro by’ibitotsi. Ubwo ni cya gihe yari asinziriye byimbitse akaba yajya mu bitotsi byoroheje biganisha ku gukanguka, akamera nk’uwikanga akarira.
Mu bituma umuntu ashobora kurira asinziriye kandi harimo inzozi ziteye ubwoba, aho abana bafite imyaka kuva kuri ine kugeza 12 bashobora gutaka, kurira, ndetse no kugenda basinziriye. Akenshi ntibibuka ibyo babonye iyo babyutse. Ibi bishobora gutuma barira bari mu buriri.
Harimo kandi ikibazo kizwi nka ‘parasomnia’. Ni ikibazo gituma umuntu akora ibikorwa nk’iby’umuntu uri maso. Ugifite ashobora kubyuka akagenda, akivugisha cyangwa akarira.
Ibi biterwa na stress, agahinda gakabije, guhora umuntu ahindagura igihe aryamira n’ibindi. Parasomnia ishobora gushyira ubuzima bw’umuntu mu kaga kuko aba atazi ibimuzengurutse hamwe ubona umuntu ahanutse ku buriri agakomereka.
Ashobora kandi kurya ikintu kitaribwa kuko aba asinziriye nyine atazi ikijya mbere n’ibindi bibazo by’ubuzima. Iyo uri hafi umuntu uramuturisha.
Umuntu ashobora kurira asinziriye abitewe n’umubabaro yahuye na wo mu buzima bwe bwa buri munsi. Ku badashobora kuwuhishurira abandi bakigaragaza nk’aho nta cyabaye, ni bo usanga barira basinziriye.
Indwara yo kwibagirwa izwi nka ‘dimentia’ na yo iri mu zituma umuntu yagira ibibazo byo kurira asinziriye. Abantu bafite dementia bashobora kugira ibibazo byo gusinzira, kurakara nijoro no kurira mu bitotsi.
Ibi bishobora guterwa no kwangirika kwa bimwe mu bice by’ubwonko nk’ikizwi nka ‘hypothalamus’ kigenzura imikorere y’umubiri nk’inzara, inyota, ubushyuhe bw’umubiri no gusinzira n’icya ‘brainstem’ gihuza ubwonko n’urutirigongo, kikanagenzura ibijyanye no guhumeka, gutera k’umutima, umuvuduko w’amaraso n’ibindi.
Ibindi bishobora gutuma umuntu arira asinziriye harimo no guhindagura imiti anywa. Niba watangiye imiti mishya cyangwa guhindura urugero rw’iyo ukoresha, bishobora kugira ingaruka ku bitotsi, bikagutera kurira.
Niba urira kenshi uri mu buriri kandi bikabangamira imikorere yawe ya buri munsi, ni ingenzi kugisha inama umuganga kuko hari igihe uba ufite ikibazo cyakosorwa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!