00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu ituma amugore abyara atari azi ko atwite

Yanditswe na Migabo Panthera
Kuya 7 March 2026 saa 12:41
Yasuwe :

Klara Dollan w’imyaka 22 wo mu Bwongereza yazindutse iya rubika yitegura umunsi we wa mbere mu kazi, ariko mu minota mike atangira kuribwa mu nda.

Yatekerezaga ko ari ibimenyetso by’imihango, maze afata ibinini by’uburibwe ajya ku kazi. Mu masaha make, Klara yari mu bitaro ateruye umwana yabyaye, atigeze amenya ko atwite kugeza igihe amubyariye mu buryo butunguranye nk’uko byasobanuwe na The Guardian.

Iyi mimerere izwi nka cryptic pregnancy, iba kenshi kurusha uko abantu babitekereza.

Abashakashatsi bemeza ko umugore umwe kuri buri bagore 2.500 batwite aba atazi ko atwite kugera inda ifite amezi atanu, bivuze ko biba ku magana y’ababyeyi buri mwaka.

Nubwo abo babyeyi ari bake ugereranyije n’umubare w’ababyara buri mwaka, gutwita gutyo bigira ingaruka zikomeye ku mubiri, ku marangamutima, no ku mibanire y’abo babyeyi.

Cryptic pregnancy irangwa no kubura ibimenyetso bisanzwe by’uko umugore atwite nk’isesemi ya mugitondo, isereri, kwaguka kw’inda, n’ibindi.

Hari ibintu bitandukanye bishobora gutuma ibi bibaho. Abagore bakoresha imiti yo kuboneza urubyaro ihindura imisemburo, bashobora kudatahura impinduka mu mihango yabo, bagakeka ko ari ingaruka z’imiti.

Nanone abantu babyibushye cyane bashobora kudatahura ko batwite kubera ingano y’abo bakagira ngo ni umubyibuho usanzwe. Indi mpamvu ni uko amateka y’umuntu ashobora gutuma yumva ko adafite ubushobozi bwo gutwita, bityo ntabone ibimenyetso by’uko atwite.

Ikindi kandi abagore bagira imihango idahoraho cyangwa ihandagurika cyane, bashobora kutamenya ko batwite bakagira ngo ni bimwe bisanzwe.

Rhianna Swan, umugore w’imyaka 41 ukomoka muri Adelaide, aho ni muri Australia, yabyaye umuhungu we Caleb nyuma y’amasaha abiri gusa amaze kumenya ko atwite, byabaye mu 2024.

Rhianna yari yarabwiwe ko adashobora gusama kubera indwara yari arwaye ya endometriosis. Igihe igise cyatangiraga kumufata, yibwiraga ko bwari ububabare busanzwe.

Atangiye kugira uburibwe bwinshi yagiye kwa muganga. Mu gihe bamucishaga mu cyuma, abaganga babonye ko inda ye irimo umwana kandi bemeza ko yari yiteguye kubyara.

Nubwo byasabye ko abagwa, Caleb yavutse ameze neza. Rhianna ubu uri kugenda amenyera kuba umubyeyi kandi yishimira ubufasha ahabwa n’inshuti n’umuryango.

Dr. Sylvia Murphy Tighe wo muri Irlande, akaba inzobere mu kubyaza, asobanura ko urwicyekwe rugirirwa abantu babyara inda zitateganyijwe rushobora gutuma abagore n’abakobwa bamwe banga kwiyumvisha ko batwite mu buryo n’abo batazi.

Ariko na none, hari abandi batabona ibimenyetso byerekana ko batwite, bityo bakisanga benda kubyara.

Ibituma umugore ashobora kubyara atari azi ko atwite

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages