00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu ari byiza kugira umuco wo guhoberana

Yanditswe na Rachel Muramira
Kuya 15 September 2024 saa 03:57
Yasuwe :

Guhoberana ni umuco usanga mu bihugu byinshi ku Isi, bigakunda gukorwa mu byishimo n’akababaro, rimwe bikaba uburyo bwo kwereka mugenzi wawe uburyo umuri hafi mu bihe bigoye, ubundi bikaba uburyo bwo kumwerekana akanyamuneza no kwifatanya nawe.

Gusa nubwo bimeze gutyo, hari ibihugu bitagira umuco wo guhoberana cyane kubera impamvu zitandukanye, zirimo kuba batarakuze babikorerwa ku buryo babifata nk’ikintu kidakwiriye, cyangwa se kidasanzwe.

Suzanne Degges-White, umwarimu akaba n’umujyanama muri Kaminuza ya Northern Illinois iherereye muri Amerika yasobanuye ko abana bakuze bahoberwa n’ababyeyi babikunze ndetse byatumye bakura neza, mu gihe abakuriye mu miryango guhoberana ari inkuru mbarirano, bakuze babyanga.

Ibi byashimangiwe n’ubushakashatsi bwatangarijwe ku rubuga ’Comprehensive Psychology’ bugaragaza ko guhobera abana ari kimwe mu bibashimisha, bagakura neza.

Degges-White yongeye kuvuga ko abantu batahobewe ari bato babitinya kuko bakeka ko byababangamira. Ibyo bituma batabikorera n’abana babakomokaho, bagakura bameze nk’abafite ibibazo.

Ati "Abana bamwe bakura bameze nk’abanyabibazo kubera kutisanzura ngo bagire ubahobera, abafate no ku rutugu cyangwa mu biganza."

Kudahoberana burya bigira ingaruka mbi ku mubiri!

Darcia Narvaez, umwarimu mu isomo ry’Ubumenyi mu by’Imitekerereze muri Kaminuza ya Notre Dame muri Amerika, avuga ku ngaruka zirenga ebyiri zigera ku bantu badahoberwa.

Yasobanuye ko kudahoberwa bishobora kwangiza imitekerereze y’umuntu ku buryo adakurana amarangamutima yo kwisanzura ku bandi, bitewe no kutisanisha n’ibyo bari gukora birimo guhoberana.

Icya kabiri, kudahoberana no kubaho nta muntu ugukoraho byangiza ibyiyumviro, umuntu akabaho nta mpuhwe no kubana n’abandi bikamugora.

Ikimenyetso gihamya ibi ni abana b’impfubyi b’Abanya-Romania barerewe mu kigo cy’impfubyi. Aba bakozweho ubushakashatsi mu 2014.

Byagaragaye ko imikorere y’ubwonko bwabo, cyane cyane umusemburo uzwi nka Oxytocin ufasha mu bijyanye no guteza imbere imibanire.

Kubura k’uyu musemburo cyangwa kugabanuka kwawo, bigira ingaruka ku buryo umuntu yisanisha n’abandi, gutakaza icyizere no kwisanzura mu bandi, akaba ari yo mpamvu guhoberana ari byiza ku muntu wese kabone n’iyo yaba atabikunda.

Bivugwa ko abantu birekura mu guhoberana barangwa no kwigirira icyizere, mu gihe abafite ibibazo mu mitekerereze nko kubunza imitima, batinya kwegera abandi no kubakoraho bikabagora.

Abashakashatsi bo mu kigo cya Carnegie Mellon barebye ku ngaruka zo guhoberana ku mikorere myiza y’umubiri, bagamije kumenya niba guhoberana byagabanya ibyago byo kurwara indwara zirimo n’izifata imyanya y’ubuhumekero, basanga ibyo bigerwaho ku kigero cya 32%.

Iyi foto yabonetse hifashishijwe ikoranabuhanga rya AI

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .