Rimwe na rimwe ushobora kwibaza ko hari akantu kamubangamiye arimo kwikiza ariko ukabona arabikora ubutitsa, ku buryo udatinda kubona ko ari ingeso uwo muntu asanganywe.
Ni ko bimeze rwose hari abantu bagira ingeso yo kurya inzara. Zimwe mu mpamvu zituma babikora nizo tugiye kugarukaho muri iyi nkuru.
Kurya inzara z’intoki ubusanzwe bitangira mu bwana kandi bishobora gukomeza mu gihe cy’ubugimbi n’ubwangavu ndetse no kurenzaho. Akenshi usanga abantu batumva uburyo umuntu arya inzara akabigira ingeso,ugasanga aho ari hose intoki ziri mu kanwa.
Nubwo hari ababikunda, abahanga bavuga ko kurya inzara inshuro nyinshi bishobora gutuma uruhu ruzengurutse inzara rubabara, kandi bishobora kwangiza ingirabuzima fatizo zituma inzara zidakura.
Kurya inzara bishobora gutuma uhura n’indwara zitandukanye kubera uko guhora ushyira intoki mu kanwa kandi wakoze ahantu hatandukanye, intoki zanduye.
Nk’uko ikinyamakuru healthline kibigaragaza, hari impamvu zituma umuntu arya inzara akabigira ingeso.
Kutihangana, gucika intege, kurambirwa
Iyo kuruma inzara bimaze kuba akamenyero, bishobora guhinduka imyitwarire yawe mu gihe utegereje ikintu cyangwa umuntu, ubabaye, cyangwa urambiwe. Kurya inzara ngo ni ikintu ukora kugira ngo ukomeze gutwarwa.
Iyo kandi umuntu afite ubwoba atazi ikibutera akora byinshi birimo kurya inzara, guhekenya amenyo, kwipfura imisatsi, guca imyenda n’ibindi
Iyo umuntu arimo kurya inzara akenshi bituma asa nk’aho arimo kurwanya bwa bwoba bikagera ubwo yica ibisebe.
Kugira intumbero
Rimwe na rimwe iyo ufite icyo uri gutekerezaho ukakibandaho cyane, akenshi wisanga watangiye kurya inzara, ukabikora mu rwego rwo gukomeza utumbereye kuri icyo kintu uri gutekereza.
Guhangayika
Kurya inzara zawe bishobora kuba akamenyero noneho wahangayika cyangwa wahagarika umutima ukihutira kurya inzara mu rwego rwo kugabanya umuhangayiko no gutekereza icyo gukora.
Kurya inzara bigira ingaruka zirimo kwica ibisebe, kwigaya, kugira indwara z’agahinda bitewe n’uko abona adasanzwe no kugira indwara runaka bitewe n’ibisebe mu nzara.
Bimwe mu byafasha umuntu ufite ingeso yo kurya inzara harimo; kwirinda ko zikura zikaba ndende, kuzisigishaho irangi, kugana muganga kuko hari ubwo kurya inzara byaba uburwayi bwo mu mutwe, kwambara ikintu ku ntoki kibuza urya inzara guhita azibona, kwirinda umuhangayiko no kwigunga ndetse no kwishakamo imbaraga zo gucika kuri iyo mico mibi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!