00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imodoka ya Rayon Sports yapfiriye mu muhanda igiye kumurikirwa abafana i Nyanza

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 30 March 2019 saa 12:34
Yasuwe :

Nyuma y’iminsi 30 gusa ishyizwe mu muhanda, imodoka nshya y’ikipe ya Rayon Sports yo mu bwoko bwa Foton AUV yapfiriye mu muhanda ubwo yari igiye kwerekwa abafana bo mu Ntara y’Amajyepfo.

Iyi modoka ifite agaciro ka miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda yakozwe n’uruganda rwa Beiqi Foton Motor Co Ltd, yamuritswe ku itariki ya 28 Ugushyingo 2018, ishyikirizwa Rayon Sports ku mugaragaro tariki ya 1 Werurwe 2019.

Muri gahunda yo kumurikira abafana ba Rayon Sports iyi modoka nshya y’ikipe, kuri uyu wa Gatanu yagombaga kugezwa mu karere ka Nyanza, aka Ruhango na Muhanga ku matsinda y’abafana arimo Nyanza Fan Club, Ruhango Fan Club na Ibakwe Fan Club.

Umwe mu bahaye IGIHE aya makuru yavuze ko iyi modoka yapfiriye mu muhanda mu Butatsind.

Ati “Nayihabonye kandi iraparitse, ubona ko yahaheze kuko hari n’amashami mu muhanda bimwe byereka imodoka iturutse inyuma ko imbere hari imodoka yagize ikibazo. Irafunze. Nahageze mu masaha y’umuganda, nta muntu wari uhari ku buryo namubaza.”

Amakuru avuga ko iyi modoka yagize ikibazo hagati ya saa sita na saa Saba kuri uyu wa Gatanu, Rayon Sports ikaba yarahise yitabaza Akagera Motors ngo ibone uyikora.

Kuri gahunda byari biteganyijwe ko nyuma yo kuva mu majyepfo, iyi modoka yerekwa abafana ba Rayon Sports bibumbiye mu itsinda rya Nyamata Blue Shine mu karere ka Bugesera.

Iyi modoka itwara abantu 52, Rayon Sports yayiguze nyuma y’aho yari imaze igihe ikoreshwa n’izindi sosiyete zitwara abantu mu muhanda.

Imodoka ya Rayon Sports yapfiriye mu majyepfo ijya kwerekwa abafana i Nyanza
Ubwo iyi modoka yakurwaga mu Akagera Business Group tariki ya 1 Werurwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages