Bijyanye n’uko mu Rwanda hataba imodoka zihenze cyane nyinshi, ugeze nk’ahantu mu ruhame utwaye 2024 Toyota Land Cruiser Prado (igiciro cyayo kiri hejuru ya $85,000) abaje muri Toyota RAV4 batangira kwiyumvamo ko ubarusha amikoro.
Gusa utwaye iyo 2024 Toyota Land Cruiser Prado na we ageze ahaparitse Bugatti chiron (igura hagati ya $3,300,000 na $3,900,000) ashobora no kutememerwa guparika hamwe nayo.
Abanyarwanda bavuga ko buri wese yishima aho yishyikira, ni yo mpamvu inganda zikora imodoka za make n’iza menshi, kugira ngo ab’amikoro make babashe gukora ingendo.
Buri mwaka haba hari imodoka zihiga izindi mu kugaragara neza, kugira ingufu n’ububasha bihambaye, ikoranabuhanga ry’akataraboneka, byose bikagendana n’ibiciro byazo.
Aha ntibisaba imbaraga nyinshi zo kwamamaza kuko abanyemari baba baryamiye amajanja, bategereje imodoka yaza irenze ku yo batuze. Hari n’ubwo usanga bigira ku ruganda gukoresha ihura neza n’ibyifuzo byabo.
Aha hari urutonde rw’imodoka 15 zo mu bwoko bwa “Sport Utility Vehicle, SUV” zihenze kurusha izindi mu 2024. Bene izi modoka, zigenda ahari imihanda n’aho itari, zigatwarwa mu buryo bwemerera uzitwaye gushyira ingufu mu mapine ane icya rimwe mu gihe yongera umuvuduko (four-wheel drive, 4X4, 4WD).
Ibiciro byazo zoze biri hejuru ya $100,000, gusa n’iyo uzireba byonyine ubona ko ziyakwiriye.
15. 2024 Audi RS Q8

Iyi igiciro cyayo kigeze ku $125,800. Ni “version” y’imodoka zo mu bwoko bwa Audi Q8 zakunzwe cyane, akaba ariyo ifite imikorere ihambaye muri zo.
Izwiho kwihuta no kongera umuvuduko mu gihe gito cyane, ibifashijwemo na moteri yayo y’ibitembo (cylinders) umunani, V8, ifite ingufu zikaraga amapine (horsepower) zingana na 591.
Ifite ikoranabuhanga rigezweho ririmo “touch screen” wifashisha ushaka kugira ibyo uyigenzuraho n’ibyo uhindura, ishobora kwibuka ijwi runaka (Voice recognition), ifite uburyo bwo gushyira umuriro mu bikoresho bitagobye indahuzo (wireless charging), ikagira na “speakers” wumviramo radio n’umuziki.
14. 2024 Lexus LX

Iboneka ku $133,140, ikaba ifatwa nk’aho ari yo SUV nini Uruganda rwa Lexus rufite kugeza ubu.
Abantu barindwi ni bo bashobora kuyicaramo, ariko ifite intebe zisanzuye ku buryo uyitwara ahatari imihanda kwicunda kwayo ntibigire icyo bitwara abayirimo.
Ifite moteri ya V6, ikagira hoursepower ya 409. Ifite ikoranabuhanga rifasha abayirimo kwidagadura n’ibindi.
13. 2024 BMW X7

Iyi modoka ibarirwa $149,400, ni yo ihenze muri SUV nini Sosiyete ya BMW ifite. Igira moteri ya V8, ifite horsepower ya 631.
Ifite ikoranabuhanga rya “Highway Assistant” ryemerera uyitwaye kuba yarekura “volant” igakomeza kugenda ku muvuduko wa kilometero 137 mu isaha.
12. 2024 Cadillac Escalade-V

Igiciro cyayo kigeze ku $155,295. Abasesenguzi bavuga ko mu modoka za SUV nini bigoye kubona ifite imbaraga n’ububasha birenze ibya Cadillac Escalade-V.
Igira moteri ya V8, ifite horsepower ya 682. Imbere hayo harisanzuye kandi hakoze mu buryo bugwa neza abayicayemo.
Ifite imyanya irindwi, intebe zayo zikaba zishobora gushyirwamo ubushyuhe cyangwa ubukonje, cyangwa zigakorera “massage” uzicayeho mu gihe abyifuza.
11. 2024 Mercedes-Benz GLS

Igiciro cy’iyi kigera ku $174,350. Abasesenguzi basobanura ko ari yo SUV nini ihenze yujuje ibisabwa byose ku modoka zifite ikirango cya Mercedes-Benz.
Ifite moteri ya V8 na horsepower ya 550, ikaba ishobora kugumana umuvuduko wayo itanyerera mu muhanda mu gihe imvura igwa cyangwa hari urubura.
Yifitemo ikoranabuhanga rifasha abayicayemo kwidagadura, kuzana ubushyuhe cyangwa ubukonje mu ntebe, ndetse ikaba yanagukorera “massage” mu gihe ubyifuje.
10. 2024 Mercedes-Benz EQS SUV

Ufite $179,900 ni we ubashaka kwigondera iyi modoka ikoresha amashanyarazi, ifite batiri ikenera kilowatt 108.4 mu isaha.
Horsepower yayo ni 649. Ibasha kugenda intera ya kilometero 545 batiri yayo itarashiramo umuriro, ikaba isharija kuva ku 10% kugeza kuri 80% mu minota 30.
Umuvuduko wayo ni kilometero 210 mu isaha, wongerwa uva kuri zeru ukagera kuri kilometero 100 mu isaka mu gihe cy’amasegonda 4.7.
9. 2024 Mercedes-Benz G 63

Iboneka ku $183,000. Ni imodoka abasesenguzi bavuga ko ububasha bwayo ububona neza ugeze ahantu hatari imihanda ikoze, by’umwihariko ahaba amakoro cyangwa amabuye.
Intebe ya shoferi iteye ku buryo atwara areba neza imbere ye, bigatuma atwara yumva yicaye neza.
Igira moteri ya V8 na horsepower ya 577, ikagira “vitesse” icyenda zijyamo mu buryo bwa “automatique”.
8. 2024 Maserati Levante

Agera ku $188,000 ni yo watanga ngo wegukane iyi modoka ikorerwa mu Butaliyani, igaragaza icyubahiro kidasanzwe.
Yicaramo abantu batanu bisanzuye mu buryo buhagije. Igira moteri ya V6 ifite horsepower ya 345, ariko hari ubwo ishyirwamo moteri ya V8 ifite horsepower ya 580.
Igira “vitesse” umunani. Ishobora kugenda kilometero 300 mu isaha.
7. 2024 Porsche Cayenne

Igiciro cyayo kigeze ku $196,300. Igira moteri ya V8, ifite horsepower ya 650.
Abenshi bayishimira imiterere yayo haba imbere no ku gisenge cyayo, ndetse n’amapine. Umuvuduko wayo ushobora kugera kuri kilometero 272 mu isaha, wongerwa kuva kuri zeru kugeza kuri kilometero 100 mu isaha mu gihe cy’amasegonda ane.
6. 2024 Land Rover Range Rover

Igiciro cyayo kibarirwa mu $234,000. Ni imodoka yicaramo abantu barindwi, igaragaza ubusirimu ariko idatinya n’ivumbi kubera imikorere yayo mu gihe inyujijwe ahatari imihanda.
Mu bituma yihagazeho cyane, harimo imiterere yayo y’imbere ituma uyicayemo agubwa neza, n’iy’inyuma ibere ijisho.
Ifite moteri ya V8, na horsepower ya 606. Umuvuduko wayo ushobora kugera kuri kilometero 290 mu isaha.
5. 2024 Aston Martin DBX

Iyi agaciro kayo kabarirwa mu $248,172, ikaba ari yo SUV y’uru ruganda ihenze kurusha izindi.
Ifite moteri ya V8 na horsepower ya 542 ishobora kuzamurwa ikagera kuri 697.
Umuvuduko wayo ugera kuri kilometero 310 mu isaha, ukongerwa kuva kuri zeru kugeza kuri kilometero 100 mu isaha mu gihe cy’amasegonda atanu.
4. 2024 Lamborghini Urus

Ku gaciro ka $273,880, ni imwe mu modoka ziri mu cyiciro cy’izifite icyubahiro kidasanzwe ku Isi.
Moteri yayo ni V8, ifite horsepower ya 657. Ku muvuduko wa kilometero 306 mu isaha, ushobora kuwongerwa kuva kuri zeru kugeza kuri kilometero 100 mu isaha mu gihe cy’amasegonda 3.3.
Iteye neza imbere n’inyuma, ikagira “vitesse” umunani zijyamo mu buryo bwa “automatique”.
3. 2024 Bentley Bentayga

Igiciro cyayo kibarirwa mu $339,150. Ishobora kwicaramo abantu bane, batanu cyangwa barindwi bitewe n’uko ubishaka.
Imiterere yayo imbere irihariye ku buryo ushobona guhitamo uko wifuza haba hameze, mu mabara ateguye mu buryo 4,000 butandukanye.
Igira moteri ya V8 na horsepower ya 542, ikaba yongerwa umuvuduko kuva kuri zeru kugeza kuri kilometero 100 mu isaha mu gihe kitageze masegonda ane. Umuvuduko wayo ntushobora kurenga kilometero 306 mu isaha.
2. 2024 Ferrari Purosangue

Ibarirwa agaciro ka $398,350, abasesenguzi bakavuga ko uburyo ikozemo buhura n’ibyifuzo buri wese yakwitega ku modoka ya SUV aho yaba ari hose ku Isi.
Yicaramo abantu bane, ikaba ari yo ya mbere ifite imiryango ine ikanicaramo abantu bane mu mateka ya Ferrari.
Igira moteri ya V12, ifite horsepower ya 715. Umuvuduko wayo ugera kuri kilometero 310 mu isaha, wongerwa kuva kuva kuri zeru kugeza kuri kilometero 100 mu masegonda 3.3.
1. 2024 Rolls-Royce Cullinan

Iyi niyo modoka ifatwa nk’iya mbere ihenze ya SUV mu 2024, ifite agaciro ka $453,250.
Ifite ikoranabuhanga rihambaye ku buryo ibyinshi mu byo wakwifuza wicaye mu modoka ngo wumve uguwe neza ibifite. Intebe zayo zigukorera “massage”.
Moteri yayo ni V12, ifite horsepower ya 592. Umuvuduko wayo wongerwa kuva kuri zeru kugeza kuri kilometero 100 mu isaha, mu gihe cy’amasegonda atanu. Umuvuduko wayo ugarukira kuri kilometero 250 mu isaha.
Igira camera igenda ireba mu ntera y’aho imodoka yerekeza, amakuru izanye agafasha imodoka kumenya uko ibigenza kugira ngo umuhanda nuba utameze neza utayiteza ibibazo.
Urugero niba ugeze ahari ibinogo, iyo camera itanga amakuru maze imodoka ikiyigiza hejuru ku buryo aho igera ipine rikajya mu kinogo bitaza gutuma ahandi hayikoraho munsi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!