00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imitingito 10 ikomeye yabayeho mu myaka 100 ishize igahitana benshi

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 13 Werurwe 2023 saa 09:01
Yasuwe :

Umutingito uherutse kubera muri Türkiye no mu Majyaruguru ya Siriya ukomeje gushegesha benshi aho abarenga ibihumbi 50 bamaze kuwuburiramo ubuzima abandi benshi bagasigara badafite aho gukinga umusaya, bitewe n’inyubako nyinshi zahirimye mu ntara 11 zo mu majyepfo ya Türkiye no mu Majyaruguru ya Siriya.

Ni umutingito ukomeye wafashwe nk’uw’ikinyejana mu karere Türkiye iherereyemo ndetse unabarurwa nk’umwe mu mitingito 10 ikomeye yabayeho mu myaka 100 ishize, ikangiza byinshi ikanahitana ubuzima bw’abatari bake nk’uko tugiye gukomoza kuri iyo mitingito yose muri iyi nkuru.

Uwo mu Bushinwa mu 1976

Uyu mutingito wari ku gipimo cya 7.8 nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi mu gihugu cy’u Bushinwa mu gihe ku ruhande rw’ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe n’impuguke za Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu by’imiterere y’isi, hatangajwe ko uwo mutingito wari ku gipimo cya 7,5.

Ni umutingito washegeshe cyane igice gituriye umujyi w’inganda ahitwa Tangshan mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba b’intara ya Hebei, bikaba byaratangajwe ko wahitanye abagera ku bihumbi 242 nubwo amakuru atangazwa n’inzobere zo mu Burengerazuba bw’Isi yo avuga ko ushobora kuba warahitanye abarenga ibihumbi 700.

Mu gihe amakuru y’izi nzobere yaba ari impamo, waba ari wo mutingito wa kabiri wahitanye abantu benshi mu mateka y’isi nyuma y’uwabereye mu Ntara ya Shaanxi mu 1556 n’ubundi mu Bushinwa, ugahitana abarenga ibihumbi 830.

Aziya y’Amajyepfo mu 2004

Ni umutingito wabaye ku wa 26 Ukuboza, 2004 aho wibasiye Indonesia n’inkengero z’ikirwa cya Sumatra bigatangazwa ko wari ku gipimo cya 9,1 aho wahitanye abarenga ibihumbi 230 barimo ibihumbi 170 bo muri Indonesia gusa. Uyu mutingito wari uteye ubwoba cyane, ukaba waragenderaga ku muvuduko wa kilometero 700 ku isaha, uhitana ibyo usanze mu nzira byose.

Umutingito wo muri Haiti mu 2010

Wabaye ku wa 12 Mutarama, 2010 ukaba wari uri ku gipimo cya 7, umutingito washegeshe cyane umurwa mukuru wa Port-au-Prince n’inkengero zawo ugahitana abarenga ibihumbi 200 mu gihe abagera kuri miliyoni eshatu basigaye badafite aho gukinga umusaya nyuma y’aho amazu yabo n’ibindi bikorwaremezo bisenyewe n’uwo mutingito.

Nyuma y’uyu mutingito, u Rwanda rwahise rutangira kohereza abapolisi barwo muri Haiti mu rwego rwo kugifasha no kugifata mu mugongo, igikorwa abapolisi bambikiwe imidali ku bw’uruhare rwabo muri iki gihugu.

Mu 2010 kandi mu Ukwakira, Haiti yibasiwe n’icyorezo cya Cholera bivugwa ko cyazanwe n’abanya-Nepal baharanira amahoro bageze muri icyo gihugu nyuma you kwibasirwa n’umutingito.

U Buyapani mu 1923

Ni umutingito wabaye ku wa 01 Nzeri, 1923 ahagana i saa sita z’amanywa, ukaba wari ku gipimo cya 7,9 aho wibasiye cyane agace ka Kanto, ukaba warahitanye abarenga ibihumbi 142 ukanateza inkongi yasize yangije cyane umurwa mukuru, Tokyo.

Turkmenistan mu 1948

Uyu mutingito waguyemo ababarirwa mu bihumbi 110, wabaye ku wa 5 Ukwakira, 1948, ukaba wari uri ku gipimo cya 7,3 aho wibasiye cyane Ashgabat, umurwa mukuru wa Turkmenistan mu gihe icyo gihugu cyari gihuriye n’ibindi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete.

U Bushinwa mu 2008

Uyu mutingito waguyemo abanyeshuri benshi, wabaye ku wa 12 Gicurasi, 2008 aho wahitanye abantu barenga ibihumbi 87 muri rusange, ukaba wari ku gipimo cya 7,9 aho washegeshe cyane igice cy’Amajyepfo ashyira Uburengerazuba bw’Intara ya Sichuan. Wangije mu buryo bukomeye amashuri agera ku bihumbi birindwi ndetse n’izindi nyubako aho mu Bushinwa.

Pakistan mu 2005

Ni umutingito wabaye ku wa 08 Ukwakira, 2005 uhitana ubuzima bw’abarenga ibihumbi 73 biganjemo abo mu Ntara ya North-West Frontier ndetse no muri Kashmir, umutingito wasize abarenga miliyoni 3,5 bakuwe mu byabo.

U Bushinwa mu 1932

Uyu mutingito wibasiye intara ya Gansu mu Majyaruguru ashyira Uburengerezuba bw’u Bushinwa, wabaye ku wa 25 Ukuboza, 1932 ukaba wari ku gipimo cya 7,9 aho wahitanye abantu babarirwa mu bihumbi 70.

Peru mu 1970

Ni umutingito wabaye ku wa 31 Gicurasi mu 1970, ukaba wari ku gipimo cya 7,9 aho wahitanye abantu ibihumbi 67 cyane cyane abo mu mujyi wubatse ku musozi wa Huaraz bagwiriwe n’inkangu zatewe n’uwo mutingito.

Türkiye na Siriya mu 2023

Uyu mutingito wabaye mu kwezi gushize kwa Gashyantare, taliki ya 06 washegeshe cyane amajyepfo ya Türkiye ndetse n’abo muri Siriya ukaba wari ku gipimo cya 7.7 aho nyuma haje guhita haba undi wo ku gipimo cya 7,6 ku buryo hamaze kubarurwa abarenga ibihumbi 50 bahitanwe n’iyi mitingito yabaye ikurikiranye, barimo ibihumbi 45000 bo muri Türkiye n’abagera ku bihumbi bitandatu bo muri Siriya.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .