Mu Isi yiganjemo impinduka n’iterambere ryihuse ry’ikoranabuhanga, hari abantu batakaje akazi kubera ubwenge buhangano. Urugero rwa hafi ni ba convoyeurs bajyaga binjiza abantu muti taxi hirya no hino mu Rwanda ariko ubu nko muri Kigali hakora ikarita gusa mu kwishyura.
Hari na restaurants zikoresha amarobots mu kugeza amafunguro ku bakiliya, bivuze ko mu bihe biri imbere AI izagabanya umubare w’abakenerwa mu mirimo imwe n’imwe.
Gusa nubwo bimeze uko hari imirimo imwe bigoye ko yagirwaho ingaruka n’iri koranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano kubera imiterere yayo.
Muri iyi nkuru tugiye kubera hamwe imwe mu mirimo idashobora guhungabanywa na AI kubera iyo miterere yayo ndetse n’uburyo ikorwamo.
Ubwarimu
Nubwo AI ishobora gufasha abarimu mu gutegura amasomo, imyitozo y’abanyeshuri no gusubiza ibibazo bashobora kumubaza, uruhare rw’umwarimu rufite agaciro gakomeye cyane mu bijyanye n’iterambere ry’abanyeshuri.
Abarimu baba basobanukiwe imiterere n’imyitwarire y’abanyeshuri, bakamenya igihe umunyeshuri yagize ikibazo cyangwa hari ibiri kumugora mu masomo ari kumwigisha, icyo gihe bamufasha kumutera imbaraga kugira ngo ibyo ari kwiga abashe kubisobanukirwa neza kurushaho.
Abarimu bagira uruhare mu gufasha abanyeshuri kwigirira icyizere, kubigisha ikinyabupfura ndetse no kubafasha kwiteza imbere muri rusange.
Ubucamanza
AI ishobora gufasha abacamanza gusuzuma no gukora isesengura ku makuru y’amategeko ndetse ikagira n’uruhare mu gukora ubushakashatsi, gusa mu by’ukuri iyo urebye akazi k’abacamanza usanga gashingiye ku bintu byinshi bitandukanye bisaba gukoresha ubwenge bwabo batayifashishije.
Ntabwo umucamanza ashobora kwisunga AI ngo imufatire icyemezo cy’urubanza akuriye kuko bishobora kumugiraho ingaruka, bikaba byatuma afata icyemezo kidakwiriye.
Akazi abacamanza bakora gasaba kugira umutimanama wa kimuntu cyane cyane mu byemezo bafata, gasaba ko bakwiriye kuba bafite ubunararibonye ahanini cyane cyane mu kureba imyitwarire y’abantu.
Abakora mu bikorwa by’ubutabazi
Abantu bakora mu bikorwa by’ubutabazi usanga bakorera mu bihe bigoye cyane kuko bibasaba kwita ku bantu cyane cyane abafite ibikomere ndetse n’abakomeretse, ibi bibasaba gufata ibyemezo mu gihe gito kandi bikwiriye kuko baba bagomba kubwira abo bantu bari kwitaho uko bahagaze.
Nubwo AI ishobora gufasha mu gufata imyanzuro, kugenzura amakuru, no gukumira ibibazo, kugira ngo hafatwe imyanzuro myiza bisaba ubunararibonye, kwishyira mu mwanya w’abandi, no kwihuza n’imimerere kandi ibyo ni ibintu bishoborwa n’abantu.
Abayobozi b’amadini
Abayobozi b’amadini ntabwo uruhare rwabo rugarukira gusa ku kwigisha iyobokamana n’imyemerere, ahubwo bagira uruhare mu kuyobora abantu, kubahumuriza igihe bafite ibyago, kubagira inama ziboneye mu bihe bitandukanye.
Akazi bakora kubakiye ku cyizere, umubano n’abantu ndete no kumva ibyo bakeneye mu buzima busanzwe ndetse no mu bwa roho, kandi ibyo ntabwo AI ntabwo yabisimbura.
Abakora ibijyanye na dipolomasi
Akazi k’abadipolomate gashingiye ku kumvikanisha impande z’ibihugu bibiri cyangwa byinshi, no gutsura umubano hagati y’igihugu cyabo n’ibindi bihugu.
Icyo AI ifasha Abadipolomate ni ugusesengura amakuru ndetse ikabaha inyunganizi kugira ngo ibyo bakora bigende neza. Abadipolomate baba bakwiriye kumva amarangamutima ya muntu, ibijyanye na politike ndetse n’imico itandukanye y’ibihugu agiye gukorana amasezerano nabyo.
Nubwo iyi mirimo n’iyindi itandukanye tutavuze muri iyi nkuru bigoye cyane ko yasimburwa na AI, ntawamenya kuko iri koranabuhanga riri gutera imbere ku muvuduko wo hejuru.
Muri rusange biragoye kuvuga ko AI itazagira uruhare mu guhindura imiterere y’umurimo ku rwego rw’Isi, bitewe n’uko izagira uruhare mu buryo imirimo ikorwamo muri rusange.
Mu 2024, hari ubushakashatsi bwakozwe na Daniel Rock, Umwarimu muri Kaminuza ya Pennsylvania, bugaragaza ko nibura imirimo 18,5% izaba ishobora gukorwa na AI ku kigero cya 50% kandi ubuziranenge bw’icyakozwe butigeze bugabanyuka, ahubwo bwiyongereye.
Inzego z’imirimo zizitabirwa cyane zirimo izisanzwe zikorwa n’abahanga nka ’Software Engineering’, Data Analysis,’ Financial Analysis, Computer Science n’indi mirimo iri muri urwo rwego.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!