00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imikorere y’agakoresho gafasha abagore kwihagarika bahagaze

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 13 July 2026 saa 04:31
Yasuwe :

Uko Isi itera imbere abantu bagenga bavumbura ibikoresho biborohereza gukora ibyo kamere yagennye ko bikorwa ukundi. Abagore ubu bashobora kwihagarika batagombye kwicara, mbese bakifashisha agakoresho kitwa ‘Female Urination Device’ gatuma biherera bahagaze.

‘Female Urination Device’ ni agakoresho gafasha abagore n’abakobwa kwihagarika, nko mu gihe ugakoresha yaba afite ibirimo uburwayi cyangwa ubumuga butuma atoroherwa no kwicara mu gihe ashaka gukora ibyoroshye.

Si gashya ku isoko mpuzamahanga kuko iby’ikorwa ryako byatangiye kuvugwa cyane mu myaka ya 1990 na za 2000, sosiyete imwe mu zamamaye mu kugakora ikaba Shewee yo mu Bwongereza.

Mu busanzwe, ‘Female Urination Device’ inakenerwa n’ibigitsinagore bitabira ibikorwa bitandukanye nko kujya mu butembere butuma bazamuka imisozi miremire (Hiking), ku buryo bashobora kugera ahantu hahanamye kandi hatari ubwiherero, bakenera kwihagarika bagakoresha aka gakoresho bahagaze aho kwiyambura imyenda ku gasozi.

Ikozwe mu bikoresho bitandukanye ariko bitekanye ku buryo nta bibazo byateza umubiri w’uyikoresha, birimo plastic zifite ubuziranenge bwo ku rwego mpuzamahanga ruhambaye, zifashishwa mu gukora ibokoresho bikoreshwa mu rwego rw’ubuvuzi, biba bishobora ko kwinjizwa mu mibiri y’abantu ku bw’impamvu zitandukanye zirimo n’ubuvuzi.

Hari kandi no kuba ‘Female Urination Device’ yakenerwa n’umugore wakoze urugendo rurerure nko mu modoka akagera ahantu kubona ubwiherero bidashoboka cyangwa se bigoranye, akaba yashaka aho yihengeka akihagarika yifashishije aka gakoresho ahagaze kandi bitamugoye.

Ba bagore n’abakobwa bitabira ibirori bihuza abantu benshi cyane ku buryo ashobora gukenera kwihagarika ariko ugasanga aho ari n’aho ubwiherero buri harimo intera nini ndetse n’umuvundo ku buryo bigora kubugeraho, na bo bifashisha aka gakoresho.

Gusa imwe mu mpamvu benshi mu badukoresha bahuriraho, ni ukwirinda gukoresha ubwiherero rusange cyane cyane ubu bubasaba kubwicaraho, mu kwirinda kuba bahandurira indwara zifata imyanya y’ibanga kubera ko kenshi usanga isuku ya buriya bwiherero ari nke bitewe n’uko buba bwakoreshejwe na benshi barimo n’abarwaye za ndwara zirimo ‘Infections’ n’izindi.

Umugore witwaje ‘Female Urination Device’, biba byoroshye ko ajya muri ubwo bwiherero ariko aho kubwicaraho akaba yakwihagarika ahagaze, bikamurinda kwandura izo ndwara.

Hari n’ababa bari mu modoka bagafatirwa muri ‘Traffic Jam’ ku buryo bigoye ko wava mu modoka ngo ujye kwihagarika kandi ubishaka cyane, ukaba wakoresha ‘Female Urination Devices’ inkari ukazimena usohotse.

Hari kandi abagore batwita ugasanga kubera nk’inda yabaye nini cyane nk’igihe utwite impanga, bagorwa no kwicara ngo biherere kandi ugasanga kwihagarika ari ibintu bakenera kenshi ku munsi, bakifashisha aka gakoresho.

Ibiciro by’utu dukoresho bitandukana bitewe n’inganda zadukoze, ingano zatwo, ibyo dukozemo, aho wakaguze n’ibindi. Nko ku rubuga rwa Amazon rucururizwaho ibikoresho bitandukanye, iyo uhageze uhasanga Female Urination Devices zirimo izigura amadolari asaga 15 (ni ukuvuga asaga ibihumbi 21 Frw), amadorali asaga 12, asaga 7$ n’asaga 5$.

Ushobora kwibaza uti ‘‘Ukoresha Female Urination Device abigenza ate?’’ Icya mbere ugomba kumenya niba urayikenera mu rugendo rwawe, ni ukubanza guhitamo imyambarire irakorohereza kuba wakoresha aka gakoresho mu kwihagarika uhagaze, ntabe ari wenda twa tujipo cyangwa udukanzu tugufi cyane turagusaba kumera nk’uwiyambitse ubusa igice cyo hasi cyose ugiye kugakoresha, kuko na byo ushobora kumva bitaguhaye umutekano bitewe n’ahantu waba uri wenda ukikijwe n’abantu.

Niba ubona uko abagabo boroherwa no kwihagarika, nawe hitamo ya myambaro nk’ipantaro iragusaba gufungura imbere gusa, ku buryo wagera ku kenda k’imbere na ko ukaba wakigizayo bitagusabye kumanura.

Uhita ukurikizaho gufatira ka gakoresho imbere yawe agace kamwe kako ukakinjiza mu gice cyo munsi y’imyanya yawe y’ibanga, ku buryo wumva ko kegeranye n’umubiri wawe neza ntibitume uza kwinyarira mbese bikamera nk’aho ari igitsina gabo witeyeho. Ahantu wanakagura ushobora kubasobanuza neza byimbitse ku mikoreshereze yako.

Ingano z’utu dukoresho zigenda zitandukana bitewe n’umwihariko wa buri ruganda ruba rushaka gukora ibinogeye abakiliya, ku buryo ukaguze anoroherwa no kukitwaza nko mu isakoshi kandi ntibimubangamire. Hari nk’urugira uburebure bwa santimetero 12 kuri 20, n’ubugari bwa santimetero zirindwi kuri 12.

Ukoresha ‘Female Urination Device’ agirwa inama yo kuyikorera isuku ihagije akoresheje amazi meza n’isabune, kuko na byo utabikoze neza gashobora kugutera uburwayi butandukanye bufata imyanya y’ibanga, bufitanye isano n’isuku nke.

Biragoye kuba wabona aka gakoresho ku isoko ry’u Rwanda, gusa abasanzwe bafite amakuru y’ibyo batahabona baba bazi imbuga mpuzamahanga bakwifashisha mu kugatumiza mu mahanga.

Ibiciro bya Female Urination Device bihindagurika bitewe n'ingano yayo, ibyo ikozwemo, aho wayiguze n'ibindi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages