Mu mijyi isaga 60 ku Isi yizihije umunsi wo kugenda muri gari ya moshi nta pantalo abagenzi bambaye, umunsi uzwi cyane nka "No Pants Subway Ride".
Iki gikorwa cyabaye kuri iki Cyumweru aho kitabiriwe cyane mu mijyi nka Sydney, Hong Kong, Pékin na New Delhi kibaye ku nshuro ya 13 aho cyatangiriye mu mujyi wa New York mu 2002.
Mu mujyi wa Buruseli mu Bubiligi, abifuza kugira uruhare muri iki gikorwa babarirwa mu Magana bahanye isaha ya saa cyenda babinyujije kuri Facebook aho mu gihe cy’isaha bava kuri gare ya Arts-Loi bakagera kuri gare ya Sainte-Catherine.
Mu mijyi nka Paris naho isaha ni iyo naho muri Australia bo wasangaga ababikora barangaje abahisi n’abagenzi bareba amaguru y’abagore n’abagabo bambaye amakariso; igikorwa cyabaye no mu mijyi nka Melbourne, Adelaïde na Brisbane.
Mu mujyi wa Pékin ho ababitinyutse ni bake cyane aho uwitwa Huang Li w’imyaka 22 yambaye ikariso y’ubururu, yabwiye abanyamakuru ati “Ndashaka kubereka ko Abashinwa bagenda baba mpuzamahanga.”
Mu mujyi wa Hong Kong hari abantu bake biganjemo abanyamahanga ndetse abenshi ari urubyiruko.
Iki gikorwa kidasanzwe gihuruza abasaga ibihumbi bine mu mujyi wa New York gusa.


















TANGA IGITEKEREZO