00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imibereho idasanzwe y’inyoni za ‘Jacana’

Yanditswe na Migabo Panthera
Kuya 29 May 2026 saa 03:23
Yasuwe :

Inyoni yitwa Jacana ibaho mu buryo butangaje cyane. Mu gihe cy’uburumbuke, Jacana y’ingore iragenda ikareshya jacana y’ingabo, bikabangurirana, igatera amagi, maze igasigira amagi iyo ngabo ngo iyararire, mu gihe yo ihita ikomeza ikajya gushaka abandi bagabo.

Jacana y’ingabo basigiye amagi ihinduka umurinzi w’ayo magi, ikayararira kandi ikita ku byana yonyine kugera bikuze.

Muri icyo gihe, akazi ka Jacana y’ingore aba ari ugucunga umutekano w’agace gaherereyemo inyini z’ingabo zayo bayo bose, kandi izo ngabo ntizemerera gushaka izindi ngore.

Jacana imwe y’ingore ishobora kugira agace kangana n’ibibuga bibiri by’umupira w’amaguru, kandi iba ari nini cyane uyigereranyije na Jacana z’ingabo.

Igitangaje ni ukuntu Jacana y’ingore itera uduce tw’iyindi Jacana mu gihe yagiye guhiga, ikamena amagi yayo, maze ikareshya ingabo kugira ngo biryamane. Iyo bamaze kuryamana itera amagi, maze ikayasimbuza ayo imaze kumena.

Jacana ziboneka mu bihugu bishyuha byo ku mugabane wa Amerika, Aziya, na Afurika hakubiyemo n’u Rwanda. Zigira amaguru maremare cyane, kandi zikunda kuba ahantu hari ibishanga n’inzuzi.

Amajanja atuma zibasha kuhagarara no kugendera ku bibabi biri mu mazi ku buryo uzitegereje uri ahirengereye uba ubona ziri ku genda ku mazi nka Yesu, ikaba ari yo mpamvu hari abakunze kuzita Jesus birds.

Inyoni zizwi nka Jacana z'ingore ni zo ziteretera ingabo mu gihe bibaye ngombwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages