Ku banyamujyi, biragoye kubona uwifata nk’umusirimu usohoka atiteye umubavu runaka, kugira ngo aho agiye cyangwa abo ahura na bo hatazajya kugira umunyuzamo ijisho.
Ahantu hose haba iby’aboroheje n’abakomeye ariko ku mibavu ho birarenze. Twabateguriye imwe mu mibavu igezweho muri iki gihe ariko ibona umugabo igasiba undi kubera igiciro cyayo gihanitse.
Sauvage Dior
Ni umubavu w’abagabo wakozwe na Christian Dior. Sosiyete ya Dior ikora ibintu bitandukanye birimo inkweto, imyenda n’ibindi. Uyu mubavu wakozwe by’umwihariko na François Demachy, ukaba warashyizwe ahagaragara mu 2015.
Kuwuhaha bisaba kwitwaza nibura ibihumbi 265 Frw, umwihariko wayo harimo ‘Bergamoted Calabre’, urusenda, ‘Poivre de Sichuan’, ‘Lavande’, ‘Poivre rose’, ‘Vétiver’, ‘Géranium’, ‘élémi’, ‘Ambroxane’, cèdre’ hamwe na ‘cèdre’.
Tom Ford Lost Cherry
Ni umubavu w’abagabo washyizwe hanze mu 2007 ukorwa na Thomas Carlyle Ford uzwi nka Tom Ford, umunyamerika w’umunyamideli n’umuyobozi w’amafilime.
Yize ibijyanye n’imyubakire mu ishuri rya ‘Persons School of Design’ amara umwaka akora nk’uwimenyereza umwuga mu nzu y’imideli ‘Chloe’ aza kwisanga yabikunze. Agaciro k’uyu mubavu ni hafi ibihumbi 265 Frw.
Uyu mubavu uhumuramo ibiryohera nka ‘amande’, ’Cerise’, ‘noisette’, ‘fruitée’, ‘vanille’, ‘ambre’, ‘chaud épicé’, ‘de l’alcool’.
Bleu de Chanel
Ni umubavu ukorwa na sosiyete ya Chanel. By’umwihariko wakozwe na Jacques Polge, ushyirwa hanze hanze mu 2010. Uwukeneye kuri ubu yitwaza nibura ibihumbi 250 Frw.
Acqua di Gio
Niwumva Acqua ujye wumva amazi, kumera neza. Uyu ni umubavu wakozwe na sosiyete yo mu Butaliyani, Giorgio Armani. Ni umwe mu mibavu ikuze ariko yihagazeho dore ko wasohotse bwa mbere mu 1996.
By’umwihariko, uyu mubavu wakozwe na Alberto Morillas afatanyije na Annick Menardo hamwe na Christian Dussoulier. Kugira ngo uwubike mu kabati kawe usabwa nibura ibihumbi 190 Frw.
Creed Aventus
Uyu ni umubavu wihariye ku bagabo wakozwe na James Henry Creed, inzu ikora imibavu iherereye i Paris mu Bufaransa. Aventus yashyizwe hanze muri Nzeri 2010 ikorwa na Jean Christophe hamwe na Erwin Creed. Gutunga uyu mubavu bigusaba kuba nibura ufite ibihumbi 190 Frw.
Alien Mugler
Uyu mubavu ufite izina rifite aho rihuriye n’uwawukoze kuko wakozwe na Thierry Alien Mugler mu 2005. Nubwo witiriwe Mugler, abagize uruhare mu kuwukora ni Dominique Ropion na Laurent Bruyere. Kugira ngo utangire kwisiga uyu mubavu, bigusaba ko nibura mu ikofi yawe haba harimo ibihumbi 180 Frw.
Ni umubavu wagenewe abagore hamwe n’abakobwa, uyamamaza ni willow smith umukinnyi akaba n’umuririmbyi w’umunyamerika. Umwihariko wayo umara iminsi myinshi ucyumvikana mu myenda wumvikanamo ‘Boisée’, ‘ambre’, ‘fleuri blanc’.
Black Opium
Uyu ni umwe mu mibavu ikorwa n’uruganda Yves Saint Laurent rwo mu Bufaransa. Ni umubavu wagenewe abagore wamuritswe ku mugaragaro muri Nzeri 2014. Uyu mubavu uboneka hirya no hino mu maduka acuruza ibijyanye n’ubwiza.
Nubwo uri mu bwoko butandukanye, uwihagazeho ugura amafaranga agera ku bihumbi 150 Frw, umwihariko wayo ihumuramo ikawa, indabyo z’umweru hamwe na ‘vanille’.
Miss Dior
Ni umwe mu mibavu y’abagore ikorwa na sosiyete ya Christian Dior yo mu Bufaransa. By’umwihariko, uyu mubavu wakozwe n’umugabo umenyereweho gukora imibavu witwa François Demachy. Mu maduka ushobora kuwubona uramutse witwaje agera ku bihumbi 130 Frw.
Uyu mubavu washyizwe hanze mu 2017, ukaba wamamazwa na Natalie Portman, umukinnyi wa filime w’umunyamerika. Impumuro yawo ni ‘abricot’, ‘Pêche’ hamwe na ‘vanille’ bituma umara igihe kirekire.
Scandal
Ni umwe mu mibavu y’abagore wakozwe n’abarimo Jean Paul Gaultier, Daphne Bugey, Fabrice Pellegrin hamwe na Christophe Raynaud, washyizwe hanze mu 2017.
Mu maduka acuruza iby’ubwiza, Scandal ushobora kuyibona uramutse witwaje ibihumbi 128 Frw. Uguha impumuro irimo ‘Orange sanguine’, ‘Mandarine’, ubuki, Gardénia, ‘fleur d’oranger’.
Coco Chanel
Ni umubavu wakozwe na sosiyete ya Chanel iherereye mu Burafaransa, washyizwe ahagaragara muri Gicurasi 192 ukaba ugura ibihumbi 123 by’amafaranga y’u Rwanda.
Umwihariko wawo ni uko uguha umuhumuro urimo ibintu bitandukanye nka ‘coriander’, ‘mandarin orange’, ‘jasmin’, ‘rose bulgare’, ‘vanille’.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!