Ku wa 23 Gicurasi 2026, iki kibazo kikiba, Polisi yabanje gukeka ko uyu mugore yarashwe n’umugabo wari hafi aho ariko nyuma biza gutahurwa ko iki cyaha cyakozwe n’imbwa ye.
Kuri uwo munsi polisi yo muri Nebraska yahamagawe ibwirwa ko mu iguriro riri hafi aho hari umugore urashwe.
Nyuma yo gukora iperereza, Polisi yasanze isasu ryakomerekeje uyu mugore, ryaraturutse mu modoka yari iparitse hafi y’iryo guriro. Bituma hahita hakekwa nyirayo.
Iperereza ryisumbuye ryaje kugaragaza ko ubwo uwo mugore yaraswaga umugabo wari utwaye iyi modoka yari yayivuyemo ari mu iryo guriro.
Byaje kugaragara ko uyu mugore yarashwe n’imbwa uyu mugabo yasize mu modoka, ifata imbunda yari irimo irasa ikoresheje ijanja.
Uwarashwe yahise ajyanwa kwa muganga yitabwaho nubwo yari afite ibikomere bidakanganye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!