Ntabwo ari uko abantu baretse kureba amashusho ajyanye n’imibonano mpuzabitsina ahubwo bize amayeri mashya atuma umuntu atamenya ko barebye ayo mashusho y’urukozasoni.
Kera washoboraga gufata telefoni y’umuntu, wafungura muri Google Chrome, Mozilla cyangwa se Opera n’izindi mbuga akoresha areba ibintu kuri internet, ugakubitwa n’inkuba, kuko washoboraga gusanganirwa n’abagore n’abagabo bambaye ukuri, bari gukora imibonano mpuzabitsina.
Ubu ab’inkwakuzi basigaye bakoresha uburyo bwa Incognito butuma umuntu ahisha ibyo yarebye, ntihagire ahantu bigaragara no kuri internet. Ibyo biri mu byatumye imibare y’abareba izi filimi igabanuka.
Urwego rw’Ubumwe bw’u Burayi rushinzwe kugenzura imikorere n’imikoreshereze y’imbuga za internet, ruherutse kugaragaza ko enye mu zishyirwaho pornographie zari mu zisurwa n’abarenga miliyoni 45 ariko mu 2024 imibare yaragabanyutse.
Muri Kanama 2024, urubuga XNXX rwasuwe n’abantu miliyoni 46, bavuye kuri miliyoni 76 bariho muri Kanama 2023.
XVideos yasuwe na miliyoni 31 bavuye kuri miliyoni 84 mu gihe PornHub yo yasurwaga na miliyoni 26,6 kuva mu mezi atandatu ashize.
Ibi bigo uko ari bitatu byemeza ko igabanyuka ry’ababisura rikomoka ku ikoreshwa ry’uburyo bwa ‘incognito’ buhisha imyirondoro n’aho ureba amashusho aherereye.
"Incognito Mode" ni iboneka muri Google Chrome. Iyo uyifunguye usanganirwa n’ibara ryijimye, ibyo ukora byose wifashishije ubu buryo ntabwo bibikwa na Google, nta nubwo umuntu wundi ashobora kubibona.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!