Ibimenyetso birimo imyobo iri mu butaka, ibiti bito byangijwe ndetse n’imiti ikoreshwa mu kurwanya imbeba, byagaragaye cyane mu gace kagenewe abanyamaguru kari hagati mu Mujyi wa Bruxelles.
Umuyobozi w’Umujyi wa Bruxelles, Philippe Close, yavuze ko kurwanya imbeba ari kimwe mu byo ashyize imbere. Muri Gicurasi 2026, hashyizweho itsinda ryihariye rishinzwe gukurikirana iki kibazo, ndetse ingengo y’imari yo kurandura imbeba yavuye ku bihumbi 35 by’amayero igera ku bihumbi 100 by’amayero.
Ubuyobozi bwatangaje ko ibikorwa byo kurwanya imbeba byatanze umusaruro, kuko kuva muri Gashyantare 2026, hamaze gufatwa imbeba zirenga 1.000. Muri rusange, kuva mu 2025 hamaze gukorwa ibikorwa birenga 2.000 bigamije guhangana n’iki kibazo.
Mu rwego rwo kongera imbaraga muri gahunda yo kurwanya imbeba, mu gihe cy’impeshyi hashyizweho imitego 15 y’ikoranabuhanga ishobora gukurikirana no gufata imbeba mu gace kagenewe abanyamaguru, nyuma y’uko uburyo nk’ubu bwari bwarageragejwe hafi y’ahazwi nka Atomium.
Ubuyobozi bushinzwe isuku rusange mu Mujyi wa Bruxelles bwasabye abaturage, abacuruzi n’abakora mu bijyanye no kwakira abantu gufata ingamba zirimo kugira isuku aho bakorera, kudasiga ahantu hose ibiribwa bishobora kugerwaho n’imbeba ndetse no kwita ku isuku y’ahakorerwa ubucuruzi n’ahicara abantu hanze.
Bwasabye kandi abaturage kwirinda gushyira uburozi cyangwa imitego y’imbeba ahantu hahurira abantu benshi, kuko bishobora guteza izindi ngaruka.
Nubwo ubuyobozi buvuga ko hari intambwe imaze guterwa, bamwe mu bacuruzi n’abanyapolitiki bo mu ishyaka Ecolo-Groen bavuga ko ikibazo kigikomeye.
Lotte Stoops, umwe mu badepite n’abagize inama njyanama y’Umujyi wa Bruxelles, yavuze ko ibyo abacuruzi bamubwira bitagaragaza ko gahunda yo kurwanya imbeba iri gutanga umusaruro uhagije.
Ati “Bruxelles yahindutse ahantu hameze nk’icyari cy’imbeba. Agace kagenewe abanyamaguru kagombye kuba isura nziza y’umurwa mukuru, ariko kahindutse ahantu higanjemo imbeba.”
Uyu munyapolitiki yavuze ko ikibazo cy’isuku gishobora gutuma abashyitsi bagabanuka ndetse kikagira ingaruka ku mutekano w’abaturage n’abacuruzi.
Yongeyeho ko bamwe mu batuye Bruxelles n’abakerarugendo batinya kujya muri ako gace cyane cyane nimugoroba na nijoro.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Bruxelles buvuga ko buzakomeza ibikorwa byo kurwanya izi mbeba, ariko bugasaba ko abaturage bose bagira uruhare kugira ngo haboneke igisubizo kirambye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!