Hari ubwo uba wumva ushaka kuganira n’umuntu, wenda wumva wamukunze, ariko rwose ukabura aho umubera. Hari n’ubwo uba ugomba kuganira n’umuntu, wenda tuvuge ko ari umukiliya, kugira ngo muganire kuri serivisi n’ibicuruzwa ufite, ibi nabyo ntubigeraho iyo utazi kuganiriza abakiliya.
Kimwe mu bizakwereka ko ushobora kuba utazi kuganira ni uko mu gihe uri kumwe n’umuntu muri kuganira, uzagira utya ukajya ubura icyo uvuga hagati mu kiganiro, ugasanga muracecetse buri wese ategereje ko mugenzi we yongera kandi gutangira ikiganiro.
Ikindi gikomeye kiranga umuntu utazi kuganira, ni ukubura uko asobanura ibyo atekereza, yanagerageza ugasanga abandi bagowe no kumwumva kuko akoresha amagambo menshi n’ibindi nk’ibyo.
Umuhanga mu by’imitekerereze, Susan Krauss Whitbourne, yavuze ko guceceka hagashira umwanya nta jambo rivugwa, bidindiza ikiganiro ku rwego gishobora guhagarara.
Uburyo bwo kubyirinda bujyana no gutanga umwanya kuri mugenzi wawe, ukabanza ukamenya neza uwo ari we, kandi ukamwumva. Burya nubwo waba uri gucuruza, ni byiza ko wereka umukiliya ko uri kumwumva ku buryo bushimishije, kugira ngo akwisanzureho avuge, bityo mugabanye ibyago by’uko mwembi mushobora guceceka.
Ibindi bimenyetso byereka uwo muri kuganira ko uri kumwumva, ni uko wemera ibyo ari kuvuga mu gihe koko ubyemera, ukamushyigikira mu mvugo mbega akabona ko ari kuganira n’umuntu uhari, byaba na ngombwa ugakoresha ibimenyetso bigaragara inyuma, nko guseka n’ibindi.
Iyo umuntu muganira amaze kubona ko umwumva, na we yoroherwa no kugutega amatwi, bityo uko kungikanya muganira bikavamo ikiganiro cyiza, waba ushaka gucuruza ubwo ukaba ubonye umwanya mwiza wo gusobanura ibicuruzwa byawe, byaba ari no gutereta nabwo amanota ukaba uri kuyongera.
Ku rundi ruhande, biba byiza cyane kugira amakuru ku ngingo muri kuganiraho. Urugero, niba uri kubwira umuntu ku gicuruzwa cyawe, biba byiza kuba ukiziho amakuru yose ashoboka, ku buryo witeguye gusubiza ibibazo byose ubajijwe kandi utariye iminwa.
Ibi byerekana ko uzi ibyo urimo kandi uri umunyakuri, bityo undi muntu akakwizera byoroshye, ibituma n’ibiganiro byoroha kubitangira no kubikomeza.
Kumenya kuganira ni ingenzi kuko uretse no kugufasha kubona ibyo ushaka mu bantu mu buryo bworoshye, binatuma ushobora kugira inshuti nyinshi, kandi nabyo birafasha cyane mu buzima.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!