00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikibumbano cya Perezida Macron cyibwe

Yanditswe na Ayera Belyne
Kuya 3 June 2025 saa 12:58
Yasuwe :

Abanyamuryango b’umuryango Greenpeace uharanira kurengera ibidukikije mu Bufaransa, bibye ikibumbano cya Perezida Emmanuel Macron cyabaga mu nzu ndangamurage ya Grevin mu mujyi wa Paris.

Iki kibumbano cyibwe tariki ya 2 Kamena 2025, ubwo aba bantu binjiraga muri iyi nzu ndangamurage bigize ba mukerarugendo. Bagezemo, bahindura imyambaro, bambara nk’abakozi bakoramo.

Bafashe ikibumbano cya Macron, bagishyira mu gitambaro maze bakinyuza ahantu hagenewe gusohokera byihutirwa, mu gihe havutse ikibazo.

Iki kibumbano bakijyanye imbere ya Ambasade y’u Burusiya, bashyiraho n’ubutumwa bugaragaza ko batishimiye uburyo u Bufaransa bukomeje kwifatanya n’u Burusiya mu rwego cy’ubucuruzi, cyane cyane mu gihe muri Ukraine hari kuba intambara itwara ubuzima bwa benshi.

Greenpeace yashinje Perezida Macron gukina umukino w’indimi ebyiri, aho ivuga ko ashyigikiye Ukraine ariko agakomeza kwakira amakara, gaz, ifumbire mvaruganda n’ibindi biva mu Burusiya.

Umuyobozi wa Greenpeace France, Jean-Francois Julliard, yavuze ko Macron akwiye kurangwa n’ibikorwa bihura n’amagambo avuga, agahagarika imikoranire n’u Burusiya.

Ubushakashatsi buheruka gukorwa n’Ikigo cy’ubushakashatsi ku ngufu n’umwuka mwiza, CREA, bwerekanye ko u Burusiya bukomeje gukura amafaranga menshi mu bikomoka kuri peteroli, gaz n’amakara bugurisha mu bihugu by’i Burayi na Afurika y’Uburengerazuba nubwo bwafatiwe ibihano byinshi by’ubukungu.

Nk’u Bufaransa, bwafatiye u Burusiya ibihano byinshi kuva intambara yo muri Ukraine yatangira mu 2022, gusa raporo zigaragaza ko bwishyuye miliyari nyinshi z’Amayero, bugura gaz na peteroli biva mu Burusiya.

Ikibumbano cyibwe bivugwa ko gifite agaciro k’Amayero ibihumbi 40. Abacyibye bavuga ko bacyitije kandi ntabwo barafatwa.

Iki kibumbano cyabaga mu nzu ndangamurage ya Grevin ishyirwamo ibibumbano by'ibyamamare
Ikibumbano cya Perezida Macron cyajyanywe imbere ya Ambasade y'u Burusiya
Abanyamuryango ba Greenpeace bashinja Perezida Macron gukorana n'u Burusiya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages