Iyi kanzu ibonerana Phuong yayambaye mu itanga ry’amakamba muri Miss Vietnam 2022, ubwo yari agiye kwambika ikamba mugenzi we wabaye igisonga cya mbere.
Ni kanzu y’umuhondo ibonerana Miss Phuong Anh w’imyaka 24 yaserutse imbere yerekanaga ikibero cye kuwa 23 Ukuboza 2022.
Ntabwo byashimishije abakurikiranye ibyo birori kuko babifashe nko gutandukira ndetse igitutu gituma abateguye ayo marushanwa y’ubwiza basaba imbabazi.
Phuong na we yatangaje ko atewe isoni n’imyambarire yamuranze, kandi ko yahakuye isomo ku bijyanye n’imyambarire.
Umwe mu bakoresha Facebook yagize ati “Iyi myambarire ntabwo ikwiye no mu marushanwa y’ubwiza, ntabwo bigaragara neza kuri televiziyo agomba kurushaho kwitonda ubutaha. ”
Undi kuri Twitter yanditse ati: "Yambaye umubiri munsi, ntabwo yambaye imyenda y’imbere, bityo rero nta kintu mbona kidakwiriye hano,ndatekereza ababitegura aribo bagakwiye kubiryozwa kuko bafite ababireberera mbere y’uko biba"
Abateguye Miss Vietnam 2022 basabye imbabazi abari bateraniye aho ndetse n’abafana kubera ko batigeze bashobore gukumira ibyabareye mbere yabo.”


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!