Umuhanga mu by’uturemangingo ndangasano, Dr. Michele Reali-Sorrell, asobanura ko iyo hagize igihungabanya umuntu mu bitekerezo no mu marangamutima, ariko ntabone ubuvuzi n’ubufasha akeneye, ashobora guhererekanya iryo hungabana ku bana be maze na bo batabona ubufasha bakariha abana babo, rikaba ryakomeza mu bisekuruza byinshi.
Nk’uko amahame n’imigenzo myiza y’umuryango bishobora guhererekanywa mu biragano bigatuma umuryango utera imbere, ni ko n’ihungabana rishobora guhererekanywa mu muryango rikawubera imbogamizi.
Iryo hungabana rishobora guterwa n’ibintu byinshi bikubiyemo gutereranwa cyangwa kwirengagizwa, kunnyuzurwa no guhohoterwa, gupfusha abagize umuryango, gutandukana kw’abashakanye, gukoresha ibiyobyabwenge, kubaho mu bihe by’intambara, urugomo, cyangwa ibiza, n’ibindi.
Ubushakashatsi bugaragaza ko hafi 70% by’abafite imyaka y’ubukure ku Isi hose baba barahuye n’ikintu kikabahungabanya. Ihungabana ntirigira ingaruka ku mibereho y’abantu gusa, ahubwo rinazigira ku buryo bareramo abana babo kandi rigatuma babahohotera mu buryo batazi.
Abana barezwe n’ababyeyi bahungabanye bashobora kugira imiryango irimo urugomo n’ihohotera, bakabatwa n’ibiyobyabwenge, bakarwara agahinda gakabije n’ubundi burwayi, bakagorwa cyane no kwiteza imbere mu by’ubukungu, hamwe no kubana n’abandi neza.
Ubushakashatsi bwakorewe ku Bayahudi bakorotse Jenoside bwagaragaje ko ihungabana rishobora guhindura uturemangingo tw’umuntu binyuze mu cyitwa “epigenetics”. Babonye ko ihungabana ryangiza uturemangingo dukora imisemburo idufasha kugabanya imihangayiko kandi utwo turemangingo duhererekanywa mu muryango.
Guhangana n’iri hungabana bisaba mbere na mbere kwimenya. Dr. Reali-Sorrell asobanura ko kumenya ko ufite ihungabana ari yo ntambwe ya mbere yo kurikira. Hari ababasha gukira ihungabana babifashijwemo n’inshuti hamwe n’umuryango, mu gihe abandi bibasaba kuvurwa na muganga hakoreshejwe ibiganiro, byaba ngombwa bagahabwa imiti.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!