Hashize iminsi umusirikare wa Israel woherejwe ku rugamba mu majyepfo ya Liban, agaragaye amenagura ikibumbano cy’ishusho ya Yezu yifashishije inyundo nini imena amabuye izwi nka ‘kinubi’.
Iki gikorwa cyafashwe nko gusuzugura bikomeye imyemerere y’abatuye muri Liban bizera ko Yezu yaje mu Isi gucungura abanyabyaha, akicwa, akabambwa ku musaraba mbere y’uko azuka, agasubira mu Ijuru nk’uko Isezerano Rishya ribigaragaza muri Bibiliya.
Ab’ingeri zitandukanye muri Amerika bari kunenga bikomeye iyi myitwarire, bagaragaza ko kuba igihugu cyabo gitera inkunga mu bya gisirikare Israel na yo yarangiza ikitwara gutya, bidakwiye kuko bibahuza na byo.
Mu ijoro ryo ku wa 19 Mata 2026, igisirikare cya Israel (IDF) cyatangaje ko imyitwarire y’uyu musirikare ntaho ihuriye n’amahame kigenderaho, kandi ko nyuma y’iperereza, abantu bose bagize uruhare muri iki gikorwa bazahanwa.
Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yamaganye yivuye inyuma ibyakozwe n’uyu musirikare, na we yizeza ko hazakorwa iperereza ku byakozwe ndetse hanatangwe ibihano bikakaye.
Mu izina ryo kurengera igihugu cye, yavuze ko mu Burasirazuba bwo Hagati, ari ho honyine hari umubare munini w’Abakristo kandi ugikura.
Gusa abamaganye iki gikorwa bavuze ko iki atari cyo cyonyine kigayitse, kuko hari raporo zigaragaza ko hari gahunda isa n’ihoraho y’ibitero bigabwa ahantu hakorerwa ibikorwa by’iyobokamana.
Urugero, mu 2024, abasirikare ba Israel bangije urusengero muri Liban.
Mu gihe cy’intambara muri Gaza, abayobozi b’inzego z’ibanze bavuga ko Israel yasenye imisigiti irenga 1000 n’insengero eshatu, harimo n’igitero cyagabwe ku rusengero mu 2023 kigahitana abantu nibura 18.
Abayobozi muri Kiliziya Gatolika n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu bari gusaba ko habaho kuryozwa amakosa yagaragaye. Bari no gusaba guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika guhagarika guha Israel intwaro, bavuga ko ikibazo nyakuri ari ihohoterwa rikomeje gukorerwa abasivili.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!